Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’U Butaliyani, unakinira Manchester City yo mu Bwongereza, yasangiye Noheli na nyina umubyara, nyuma y’igihe kirekire atemera ko babonana, kuko atamwemera nk’umubyeyi we.
Balotelli yahakanaga nyina umubyara kuko ngo yamutaye afite imyaka ibiri akarerwa n’abagiraneza.
Amakuru atangazwa n’Urubuga rwa Daily mail, aravuga ko nyuma y’igihe kirekire adacana uwaka na nyina , Mario Balotelli yaramutumiye basangira Noheli, bari kumwe na mushiki we w’imyaka 13 witwa Angel.
Ababyeyi ba Mario Balotelli nyakuri (se na nyina) bakomoka muri Ghana, bamutaye afite imyaka 2 y’amavuko ngo kubera imibereho mibi bari bafite. Yaje gutoragurwa n’umugabo n’umugore b’Abataliyani bamujyana mu Butaliyani.
Rose Barwuah nyina wa Balotelli, akora akazi ko gukoropa mu Bwongereza, hafi y’inzu y’umuhungu we, ihagaze akayabo ka miliyoni eshatu z’ama pound.
Abakurikiranira hafi ibya Balotelli na nyina, bavuga ko babona asa nuwa mubabariye, kuko basangiye Noheli ya mbere bwa mbere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |