Mario Bolotelli yasangiye Noheli na nyina nyuma y’igihe kirekire atamera ko babonana


Yanditswe kuya 31-12-2012 - Saa 12:11' na Emma-Marie Umurerwa

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’U Butaliyani, unakinira Manchester City yo mu Bwongereza, yasangiye Noheli na nyina umubyara, nyuma y’igihe kirekire atemera ko babonana, kuko atamwemera nk’umubyeyi we.

Balotelli yahakanaga nyina umubyara kuko ngo yamutaye afite imyaka ibiri akarerwa n’abagiraneza.

Nyina wa Balotelli
Mario Bolotelli

Amakuru atangazwa n’Urubuga rwa Daily mail, aravuga ko nyuma y’igihe kirekire adacana uwaka na nyina , Mario Balotelli yaramutumiye basangira Noheli, bari kumwe na mushiki we w’imyaka 13 witwa Angel.

Ababyeyi ba Mario Balotelli nyakuri (se na nyina) bakomoka muri Ghana, bamutaye afite imyaka 2 y’amavuko ngo kubera imibereho mibi bari bafite. Yaje gutoragurwa n’umugabo n’umugore b’Abataliyani bamujyana mu Butaliyani.

Rose Barwuah nyina wa Balotelli, akora akazi ko gukoropa mu Bwongereza, hafi y’inzu y’umuhungu we, ihagaze akayabo ka miliyoni eshatu z’ama pound.

Inzu ya Balotelli

Abakurikiranira hafi ibya Balotelli na nyina, bavuga ko babona asa nuwa mubabariye, kuko basangiye Noheli ya mbere bwa mbere.

IBITEKEREZO
Niyo mpamvu uyu mutype ahorana umwaga ? Akwiye ariko kubabarira nyina kuko nawe siwe ni ibibazo by'iyi si byatumye amusiga ku nzira. Yari akwiriye gushimira Imana yamuhaye amahirwe afite ubu aho guhora agogora, akagira discipline mu kibuga hanyuma agakuraho na ririya sunzu riteye ishozi.
Musubize3.01.2013 saa 03:40
agaciro peace
Yes,aba babyeyi koko babaye ababyeyi gito,ubukene ntibwagombaga gutuma bata urubyaro,gusa nanjye ndashimabo bagira neza Imana yakoreyemo bafite umutima wimpuhwe,ndasaba J Balloteri ko yazabakorerakantu ko kubashimira ibyo bamukoreye kdi ndanamushimira ko yarebye inyuma agasanga ntawundi wamubanye munda amezi 9 akanamubana muriyo myaka 2 uretse nyina bityo agahitamo gusangira nawe Noheri,kubabarira nibyiza,natwe Imana irabidukorera kuko tuyicumuraho buri segonda.
Musubize3.01.2013 saa 02:12
Parfait
Ahubwo akwiye kumenyako kuba baramutaye mu muhanda byamuhaye amahirwe yo kuba yara kandagiye iburayi kandi akarerwa mu muryango wifashije, bigatuma abasha gukoresha impano ye bityo ikaba yaramuteje imbere.
Musubize2.01.2013 saa 06:08
gfsfsbueidfsroep.
Ngo ubugabo butagaruka buba ari .... Ni byiza kubabarira kuko natwe mu RWANDA twababariye abahekuye u RWANDA ku bashoboye gusaba imbabazi. Ariko anamushakire n'udufaranga arebe ka BUSINESS yakora.
Musubize2.01.2013 saa 03:59
GAT
Ababyeyi gito weeeee, ubu nibwo amweretse ko ari nyina. Umubyeyi uta umwana AVUMWEEEEEE. nDASHIMIRA ABO bATALIYANI BAREZE UWO MUZIRANENGE.Imana Ibahe umugishaAAAAAAAA
Musubize2.01.2013 saa 00:29
Pusi Mbeba
NIBYIZA KANDI BIRAKWIYE
Musubize1er.01.2013 saa 11:48
KAREKEZI

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!