Mexico:Perezida arifuza guhindura izina ry’igihugu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Ugushyingo 2012 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Mexico, Felipe Calderon yanditse asaba Inteko Inshinga Amategeko guhindura izina ry’icyo gihugu kuko ahamya ko ritazwi neza mu bihugu byinshi byo ku Isi.
Iki gihugu kiswe Leta Zunze Ubumwe za Mexico (The United States of Mexico) kuva cyakwivana mu bukoloni bwa Espagne mu 1824.
Perezida Calderon yifuza guhindura iryo zina kuko asanga amahanga yivugira Mexico gusa.
Mu mwaka wa 2003 ubwo Calderon yari akiri umudepite, yari yatanze icyifuzo cyo guhindura (...)

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Mexico, Felipe Calderon yanditse asaba Inteko Inshinga Amategeko guhindura izina ry’icyo gihugu kuko ahamya ko ritazwi neza mu bihugu byinshi byo ku Isi.

Iki gihugu kiswe Leta Zunze Ubumwe za Mexico (The United States of Mexico) kuva cyakwivana mu bukoloni bwa Espagne mu 1824.

Perezida Calderon yifuza guhindura iryo zina kuko asanga amahanga yivugira Mexico gusa.

Mu mwaka wa 2003 ubwo Calderon yari akiri umudepite, yari yatanze icyifuzo cyo guhindura izina ry’igihugu kikitwa Mexico ntibyakunda.

Hari ibindi bihugu byagiye bihindura amazina bisanganywe birimo Irani yahoze yitwa Persia, Bagladesh yahoze yitwa Pakistan y’Uburasirazuba, Zimbabwe yahoze yitwa Rodhesia na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza