Minisitiri w’intebe wa Serbia yatezwe umutego w’umunyamakuru utambaye ikariso

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Gashyantare 2013 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’intebe wa Serbia, Vivica Dacic, yahuye n’uruvagusenya ubwo yajyaga gutanga ikiganiro kur’imwe mu matelevisiziyo yo muri icyo gihugu, agahura n’umukobwa witwa umunyamakuru akamwicara imbere yambaye ku buryo Minisitiri yamurebaga ku bwambure bwe.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 avuga ko Minisitiri yagiye kuri televiziyo azi ko agiye gutanga ikiganiro atazi ko yatezwe umutego w’umukobwa w’umunyamideri wigize umunyamakuru, waje yambaye imyenda migufi itarimo akenda k’imbere (...)

Minisitiri w’intebe wa Serbia, Vivica Dacic, yahuye n’uruvagusenya ubwo yajyaga gutanga ikiganiro kur’imwe mu matelevisiziyo yo muri icyo gihugu, agahura n’umukobwa witwa umunyamakuru akamwicara imbere yambaye ku buryo Minisitiri yamurebaga ku bwambure bwe.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 avuga ko Minisitiri yagiye kuri televiziyo azi ko agiye gutanga ikiganiro atazi ko yatezwe umutego w’umukobwa w’umunyamideri wigize umunyamakuru, waje yambaye imyenda migufi itarimo akenda k’imbere (ikariso), abagiteguye bagambiriye kuza kureba uko uyu muyobozi abyifatamo.

Muri icyo kiganiro cyitwa Mission impossible Vivica Dacic yarazi ko ari ikiganiro cy’ukuri.

Mu gutangira ikiganiro uyu mukobwa ngo yari yicaye neza abubye amaguru, ariko uko iminota igenda itambuka, akagenda abumbura amaguru.

Minisitiri ngo ntiyabyihanganiye amaso yayamuhanze atangira kumwenyura.

Umukobwa wari watezwe Minisitiri w'Intebe

Ibiganiro nk’ibi ngo ntibyaribimenyerewe muri icyo gihugu, bizwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro byitwa” PRANK” biba byuzuyemo gusetsa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza