Umugabo n’umugore babanaga bo muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, b’imyaka 85, bahisemo gusubirana nyuma y’imyaka 48 bamaze batandukanye byemewe n’amategeko.
Hari hashize hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana, Lena Anderson n’uwahoze ari umugabo we Roland Davis batabonana. Aba bombi batandukanye imbere y’amategeko mu 1964, ubu bagiye kongera gusezerana kuri uyu wa Gatandatu mu birori bizahuza abantu benshi babayeho mu bihe bitandukanye.
Nk’uko tubikesha 7sur 7, Lena na Roland baziranye kuva mu bwana bwabo. Ariko nyuma y’imyaka 20 babana ndetse bakanabyarana abana bane, bari bahisemo gutandukana buri wese akabaho ubuzima bwe bwite.
Mu mezi make ashize, nibwo Roland, wari ugikunda uwahoze ari umugore we, yiyemeje kongera kumusaba urukundo bundi bushya ndetse anamusaba ko babana.
“Buri gihe nahoraga mbitekereza” ibi ni ibyo Roland yasobanuye. akomeza agira ati : “Ntushobora kwibagirwa uwagukunze akakwitaho igihe kimwe mu buzima bwawe”.
Ku ruhande rw’abana babo, kuri ubu babaye bakuru cyane, byarabashimishije cyane kongera kubona ababyeyi babo basubirana. “Ni inzozi za buri mwana ufite ababyeyi batandukanye kongera kubabona biyunze”. Ibi ni ibyatangajwe na Renita, bucura bwabo.
Johnnie, imfura yabo we yagize ati “Ndishimye cyane, ndi kwiyumva nk’umwana w’imyaka 9 kandi ubu mfite 65”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |