Nyuma yo kuvuka atagira ururimi, ku myaka 23 ashobora kuvuga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo muri Bresil wavutse atagira ururimi agakomeza kwitabwaho n’abaganga, yashoboye kuvuga agize imyaka 23 nk’uko umwe mu baganga bamuvuye yabibwiye itangazamakuru.
Uwo mukobwa uzwi ku izina rya Auristela Viana da Silva yavutse adafite ururimi rutuma umuntu avuga. Igitangaje ubu nyina umubyara n’itsinda ry’inzobere ziremeza ko abasha kuvuga nubwo adidimanga.
Frederico Salles, umwe mu nzobere zavuye uyu mukobwa, yatangarije urubuga 7 sur 7 ko ubumuga nk’ubu bushobora kuganisha ku (...)

Umukobwa wo muri Bresil wavutse atagira ururimi agakomeza kwitabwaho n’abaganga, yashoboye kuvuga agize imyaka 23 nk’uko umwe mu baganga bamuvuye yabibwiye itangazamakuru.

Uwo mukobwa uzwi ku izina rya Auristela Viana da Silva yavutse adafite ururimi rutuma umuntu avuga. Igitangaje ubu nyina umubyara n’itsinda ry’inzobere ziremeza ko abasha kuvuga nubwo adidimanga.

Frederico Salles, umwe mu nzobere zavuye uyu mukobwa, yatangarije urubuga 7 sur 7 ko ubumuga nk’ubu bushobora kuganisha ku rupfu cyane cyane bitewe n’uko umeze atyo aba adashobora kurya, akaba ari yo mpamvu impinja nyinshi zipfa bitaramenyekana ko zifite ikibazo nk’iki.

Auristela Viana, wavukanye ubu bumuga bwo kutagira ururimi, yakomeje kuvurwa kugeza ku myaka 16, binanirana ko aterwamo ururimi rutari karemano.

Aganira n’ikinyamakuru Correio Braziliense, cyo muri Bresil, Salles yagize ati “ Mu kuziba icyuho cy’ahagombye kuba hari ururimi, twagerageje kurambura igufwa ryo mu musaya.”

Uwavukanye ubumuga bwo kutagira ururimi

Kubaho k’uyu mukobwa ngo abikesha uruhare rwa nyina wamushakiye bibero ituma amata ahita agera mu muhogo, mu gihe nta kindi kintu yashoboraga kurya.

Kuri ubu ngo ashobora gukurikirana amasomo mu ishuri ry’ubuforomo, aho avuga ko ubuzima bukomeza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza