Perezida wa mbere ukennye ku isi

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Perezida José Alberto "Pepe" Mujica Cordano wa Uruguay ni we wa mbere ukennye mu ba Perezida bose babarizwa kuri iyi si.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo biramenyerewe ko ubundi abayobozi b’ibihugu baba bakize ngo ariko uyu Perezida we afite itandukaniro kuko na we abarirwa mu bakene.
Ngo iyo ukigera aho Nyakubahwa Mujica yibera usanga ibikoresho byo mu rugo bitandukanye byibereye hanze dore ko yibera mu aho yororera amatungo ye.
Nta mutekano uhambaye uharangwa uretse abasirikare babiri ndetse (...)

Perezida José Alberto "Pepe" Mujica Cordano wa Uruguay ni we wa mbere ukennye mu ba Perezida bose babarizwa kuri iyi si.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo biramenyerewe ko ubundi abayobozi b’ibihugu baba bakize ngo ariko uyu Perezida we afite itandukaniro kuko na we abarirwa mu bakene.

Ngo iyo ukigera aho Nyakubahwa Mujica yibera usanga ibikoresho byo mu rugo bitandukanye byibereye hanze dore ko yibera mu aho yororera amatungo ye.

Nta mutekano uhambaye uharangwa uretse abasirikare babiri ndetse n’imbwa ze eshatu ziba zicungera umutekano wo hanze.

Mujica yanze kuba mu nzu yari yagenewe na Leta ngo ahitamo kwigumanira n’umugore we aho bakorera ubworozi n’ubuhinzi ngo kandi imirimo myinshi ni bo bayikorera.

Ibi byose ariko ngo biterwa n’uko 90% by’umushahara we abifashisha abakene bityo bigatuma yiberaho muri ubwo buzima.

Ubundi Perezida Mujica ahembwa amafaranga angana n’amadorari ibihumbi cumin a bibiri ku kwezi.

Perezida Mujica yatowe mu mwaka wa 2009 ariko mu myaka ya za 1960 yari indwanyi y’ishyamba aharanira kuyobora igihugu cya Uruguay.

Perezida Mujica yarashwe inshuro zigera kuri esheshatu amara imyaka 14 muri gereza abayeho mu buzima bubi kugeza aho yarekuriwe mu mwaka w’1985.

Mujica ati “Banyita Perezida w’umukene ariko ibyo si ko biri. Abakene ni bariya bigwizaho ubutunzi bakaba mu buzima buhenze kandi bagakomeza gukenera kububamo.”

Mujica ari mu rugo i­we
Perezida Mujica agenda muri Volks Wagen ya cyera
Iyi ni inzu Perezida Mujica atuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza