Tanzania : Abagabo mbarwa nibo babasha gutera inda


Yanditswe kuya 21-09-2012 - Saa 00:30' na Olivier Rubibi

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Tanzania bwagaragaje ko abagabo bo muri iki gihugu bafite ikibazo cyo kuba babasha gutera inda, kuko intanga zabo nta mbaraga zifite. Ibi byagaragajwe na Dr. Henry Mwakyoma mu bushakashatsi yakoze ku iyororoka ry’abagabo muri iki gihugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya The Tanzania Citizen kivuga ko ibi bisobanura ko abagabo 80% badashobora gutera inda.

Dr. Henry Mwakyoma umwarimu mu ishuri ry’ubuganga rya Muhimbili University muri Tanzani, yemeza ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze yasanze Tanzania ifite ikibazo gikomeye cyo kutagira abagabo babasha gutera inda ngo umugore abe yabyara.

Dr. Mwakyom avuga ko intanga ngabo z’abagabo bo muri Tanzania zifite imbaraga nkeya, cyane kuburyo bitoroshye ngo igihe ihuye n’intanga ngore abe yasama.

Nk’uko umushakashatsi yabigaragaje, ngo urugendo rw’intanga ngabo rurangirira mu miyoborantanga ngabo (trompes de Fallope de la femme) kubera intege nkeya ziba zazanye.

Uyu mushakashatsi avuga ko ibi bigaragazwa na none n’umubare w’Abatanzaniyakazi bambuka umupaka bajya gushaka urubyaro muri Kenya.

Ikinyamakuru The Tanzania Citizen dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko mu abantu 10 bajya kwivuza mu ivuriro rya Aga Khan ndetse na Nairobi ku ndwara z’imyororokere, 4 ku bantu 10 baba baturutse mu gihugu cya Tanzania.

Abatanzaniyakazi ngo uretse kujya kwa muganga kugirango bakemurirwe iki kibazo, ngo banifashisha uburyo bwo (Kwiteza intanga), aho bagura intanga ngabo bakazibatera.

Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko indwara y’ubugumba imaze kuba karande ku Isi, aho umuryango 1 ku miryango 10 iba ifite iki kibazo.

IBITEKEREZO
Ng'iyi link : http://www.thecitizen.co.tz/news/4-national-news/25811-tz-leads-in-search-for-test-tube-babies.html
Musubize28.09.2012 saa 05:36
cubahiro
ibyo najye mbishidikanyijeho nibaduhe amakuru afatika,ese kuki ubasha kuvuga ko batabyara ntutange impamvu zituma batabyara ?nyumayibyo se niyihe nama wabagira ?nibyiza gushyira amakuru ahagaragara ariko nanone asobanutse !
Musubize27.09.2012 saa 12:08
kayitesi laure
Abapfubuzi tubibitseho si ugutera akabariro baranuma n'inda erega bazaze mu rwa gasabo ariko natwe tuzajyayo kuringaniza imbyaro pe !
Musubize25.09.2012 saa 14:12
Ndahiriwe Papias
Plz ! Sobanura iyi nkuru neza kuko ntisobanutse ! Sesengura nibiba ngombwa ukore reportage nyayo ugaragaze igitera iki kibazo kdi niyi mibare isobanuke neza. Itondere iyi nkuru kuko ishobora gutera ikibazo.
Musubize23.09.2012 saa 00:48
Bosco
Hardly believable ! Tanzaniya ituwe n'abaturage bangahe ? ibi byatangiye ryari ? byatewe n'iki ? Abivuza ni uko baba bafite ibibazo n'ubundi. abativuza ni bangahe compared kubivuza ? kuki aba bagabo utakwemeza ko ari bo bajijutse bazi kwisuzumisha no kwivuza kurusha abandi batajyayo ? Scientific research, ndemeza ko n'umunyeshuri urangiza undergraduate atakwihanukira ngo yemeze ko 80% y'abagabo bo muri Tanzaniya batabyara, yewe n'utari muri research ubanza atabyemeza.....
Musubize21.09.2012 saa 08:06
What ?
Ariko nk'umuntu w'umuganga uvuga indwara ntavuge ikiyitera ubu aba avuze ik ?
Musubize21.09.2012 saa 07:53
KAMANA MANZI
Ba runungu ino barasakiwe, bareke gufata abantu ino kungufu !!
Musubize21.09.2012 saa 07:52
do
Ariko ubu amakuru nk'aya si ayo muba mwatoraguye mu muhanda ? Ndabona nta tohoza mukora kabisa. Ugahamya wihanukiriye ukanandika na pourcentage !! Ubwo bushakashatsi bwe se bwemewe n'ikihe kigo cy'ubushakashatsi kizwi ? None se urashaka kuvuga ko abanyatanzaniya bose babyawe n'abo 20% wanditse. Please don't write ibyo mutoraguye byose. Nimutikosora muzandika n'ibyabarwayi bo mutwe bashyize kuri internet !!
Musubize21.09.2012 saa 04:46
mushyitsi
Ariko mbega ibyiza Tanzaniya igize igiye gukomeza kwikirira cyane kuko bo rwose ndumva ntago bazigera babakangurira abagabo baho kuringaniza urubyaro
Musubize21.09.2012 saa 04:11
olivier
Ikibitera ni aya mapantalon na amakariso agenda akihererana amabya akayatwika ! Tugomba gusubira kukabakera amakariso tukayaharira abagore n'abana
Musubize21.09.2012 saa 03:03
Rwangombwa
Yebabawe nukubasengera pe naho 80% nibyinshi cyane pe, ahubwo nibisungane na East Africa sinon mumyaka nka 40 irimbere igihugu kizasigarira aho abantu barashaje
Musubize21.09.2012 saa 02:47
paciss
Ndumva bitoroshye mu gihugu cy'abaturanyi. Gusa inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Ndabasabye ibyo bizakorwe no mu Rwanda [Ubushakashatsi] tuzamenye aho duhagaze.
Musubize21.09.2012 saa 01:49
kizigenza
Bambuke se no mu rwa gasabo tubaterere utubariro rwose babyare rwose
Musubize21.09.2012 saa 01:48
gabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!