U Bufaransa: Bahitamo gufotora imbwa zabo aho gufotora abo bashakanye

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu iihugu cy’u Bufaransa, kubera gukunda imbwa cyane bazifotora kurusha uko bafotora abo abagabo cyangwa abagore babo.
Amakuru atangazwa n’urubuga Terrafemina, avuga ko ubushashatsi bwashyizwe ahagaragara na sosiyete Nikon ikora ibikoresho byo gufotora bwagaragaje ko Abafaransa benshi bafata umwanya munini bafotora imbwa zabo aho gufotora abo bashakanye.
Sosiyete Nikon yo mu Buyapani itangaza ko ubushashatsi bwakorewe ku miryango 100 bwagaragaje ko 77% by’ababukoreweho bakunda (...)

Abaturage bo mu iihugu cy’u Bufaransa, kubera gukunda imbwa cyane bazifotora kurusha uko bafotora abo abagabo cyangwa abagore babo.

Amakuru atangazwa n’urubuga Terrafemina, avuga ko ubushashatsi bwashyizwe ahagaragara na sosiyete Nikon ikora ibikoresho byo gufotora bwagaragaje ko Abafaransa benshi bafata umwanya munini bafotora imbwa zabo aho gufotora abo bashakanye.

Hari abaha agaciro gakomeye imbwa umwanya

Sosiyete Nikon yo mu Buyapani itangaza ko ubushashatsi bwakorewe ku miryango 100 bwagaragaje ko 77% by’ababukoreweho bakunda gufotora injangwe n’imbwa zabo kurusha uko bafotora abantu, n’ubwo baba bafite abantu ba hafi baba bashoraga gufotora harimo nk’abo bashakanye.

Gusomana n'imbwa ni byo baha agaciro

Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi bya Italie, Allemagne, Autriche, Belgique, Pays-Bas, Pologne, République Tchèque, Roumanie, Royaume-Uni, Serbie na Slovaquie, bwagaragaje ko abaturage bo muri ibyo bihugu bakunda gushyira ku mbuga mpuzabantu amafoto y’ibisimba.

Hari abifotozanya n'imbwa nyamara batabikorana n'abo bashakanye

42% bashyira ayo mafoto muri telefoni hamwe no muri za mudasobwa, 26% bayashyira ku mbuga mpuzabantu, mu gihe 14% bayamanika ku nkuta aho bakorera.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 20% bavuze ko bahitamo kumarana umwanya nunini n’imbwa/ injangwe aho kuwumarana na babyeyi, abavandimwe, cyangwa abo bashakanye.

49% baganira n’imbwa kurusha uko baganira n’abantu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza