U Bufaransa : Yafashwe yibye ibiryo bifite agaciro ka Miliyoni 180 z’amanyarwanda


Yanditswe kuya 6-02-2013 - Saa 18:19' na Christophe Hitayezu

Mu gihugu cy’u Bufaransa hafashwe umugabo wibye ibyo kurya bihiye bifite agaciro k’amayero ibihumbi bibiri (200.000€), ni ukuvuga angana n’amanyarwanda miliyoni ijana na miro inana (180.000.000Frw).

Nk’uko ikinyamakuru le parisien cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yakoraga isuku muri sosiyete itwara abantu n’ibintu muri Gari ya moshi i Paris, ku wa 24 Mutarama yatafatanwe ibikoresho 121 bitwawemo ibiryo byagurishwaga.

Urubanza rwe rukazacibwa ku wa 26 Werurwe mu Rukiko ruri mu mujyi wa Marseille mu gihugu cy’u Bufaransa.

Bimwe mu byo kurya byafashwe
IBITEKEREZO
Uwo se noneho wiba ibiryo, ni ingeso cywangwa ni inzara ? ahaaaaaa !!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize7.02.2013 saa 03:39
nsanzinka
Bavandi ni ugusenga cyane, ngiyo crisis aho igeze naho, abagabo batangiye kwiba ibyo kurya ! None se niba ageze aho yiba imigati na salade ugira ngo yari asetse ! Nimuze dushyire imbaraga mu buhinzi n'ubuvuzi gusa ibindi bibe byose bibe biretse ejo natwe bitazahuhuka burundu tukabura nicyo gushyira ku munwa nubundi byari ntabyo.
Musubize6.02.2013 saa 23:39
ntibyoroshye
Ubujura buragwira !!!!!!!!!
Musubize6.02.2013 saa 10:42
james

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!