U Bufaransa : Yateje inzu ye ku manyarwanda atageze kuri 900


Yanditswe kuya 26-01-2013 - Saa 13:37' na Emile Nsabimana

Umuturage wo mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Rhône-Alpes, yateje cyamunara inzu y’ibyumba bine ikagira n’ubuso bwa metero kare 100 zishobora guturwaho n’izindi 350 zakorerwaho ibindi.

Igurishwa iyero rimwe

Iyo nzu ifite ububi buhagije yayishyize ku giciro cy’iyero rimwe [euro], ni ukuvuga amanyarwanda atarenze 880.

Igitangaje ariko, ni uko iyi nzu yayisobanuye nk’iteye ubwoba. Ati « Mu myaka y’1950 iyi nzu yabereyemo ubwicanyi ndengakamere. Abayiciwemo bari inshuti [umusore/umugabo n’umukobwa/umugore], bazizwa ubukungu byavugwaga ko bwayiburiyemo. »

Nyir’inzu akomeza agira ati « Abakoze ubu bwicanyi baba bari abakozi bari baje ku kazi nubwo ibyo bitaremezwa, nyuma yo kubukora bakaba baraburiwe irengero ku buryo nta kimenyetso cyabo na kimwe cyagaragaye. »

Uko byamera kose, iby’iyi nzu ni ibibazo gusa : Guhondagurwa mu madirishya, urusaku ruyumvikanira hafi, ibintu biyigendamo no hafi yayo n’ibindi.

Nyir’inzu icyakora arangiza kugaragaza ibiranga inzu ye abwira abantu kudatinya kuyitangaho ibiciro.

Source : planet.fr

IBITEKEREZO
Ahubwo jye ndumiwe , ntabwo nalinziko no mubufaransa haba amazu mabi nkaya. Nibalize abajyezeyo wenda nabahatuye, hali nimihanda byibitaka myinshi nkirwanda ?
Musubize29.01.2013 saa 05:14
Aphrodis
Nayigura ngahamagara abantu bazi gusenga bya vrai bakabanza bakirukana amashitani ayirimo.
Musubize29.01.2013 saa 04:49
umusomyi sarah
ntayo naguru tu. iyi inzu iri shitani(Force satanique), uzayigura nayibamo, sinzatahe mumuheno ?
Musubize28.01.2013 saa 05:53
rimfel@32@gmail.com
Mbega gutura kure weeeee, iyi nayigura nanjye pe !!! icupa rya Mutzing ?, ko nyigurira abantu ?
Musubize26.01.2013 saa 11:31
nnn@yahoo.fr
njyewe inteye ubwoba da ahaaaa !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize26.01.2013 saa 11:29
wewe

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!