Umugabo wari ubyibushye cyane ku isi yagabanutseho ibiro 300

Umugabo wari ubyibushye cyane ku isi yagabanutseho ibiro 300


Yanditswe kuya 4-01-2013 - Saa 18:16' na Umurerwa Emma-Marie

Umugabo w’imyaka 51 ukomoka mu Bwongereza wafatwaga nk’ubyibushye cyane ku isi, yagabanutseho ibiro 300 ubu apima 150.

Paul Mason agifite ibiro 450

Amakuru atangazwa n’urubuga Daily Mail avuga ko uwo mugabo witwa Paul Mason wari ufite ibiro 450 amaze imyaka 20 atagira icyo akora kubera ubwo burwayi bw’umubyibuho ukabije.

Nyuma yo kubagwa mu gifu, uyu mugabo ntakiri ku mwanya wa mbere mu bagabo banini ku isi kuko asigaranye ibiro 150 gusa.

Paul Mason yaragabanutse

Paul Mason yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo gucuruza imirimbo y’abagore akandika n’igitabo ku buzima bwe.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO