U Buhinde: Umugore uzajya agenda nijoro wenyine azacibwa amande

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho umukobwa wo mu Buhinde afatiwe ku ngufu bikamuviramo urupfu, Polisi yatanze itangazo rivuga ko umugore cyangwa umukobwa uzajya agaragara mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro azajya acibwa amande.
Amakuru atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko Polisi yo mu Buhinde mu mujyi wa Bombay, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo gukorerwa abagore, batanze itangazo rivuga ko bazajya bagenda binyine nijoro bazajya bacibwa amande.
Umuvugizi wa (...)

Umuvugizi wa Polisi, Ramakant Mahire, ati "Abakobwa batarashaka, hamwe n’abagore bajyaga bakunda kugenda mu muhanda ari bonyine nijoro, cyangwa bakajya gutembera mu busitani, guhera ubu birabujijwe, uzafatwa yabirenzeho azajya acibwa amande”.

Avuga ko uzabirengaho azajya azajya atanga 1.200 y’ama roupies angana n’amayero16(asaga ibihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda).

Ibi bibaye nyuma y’urupfu rw’umukobwa wafashwe ku ngufu n’abagabo arindwi muri icyo gihugu bimuviramo urupfu.

Mu Buhinde kandi ku wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2013, undi mukobwa yafatiwe ku ngufu mu musarane w’ishuri yigamo, riri mu mujyi wa Vasco da Gama.

Nyuma y’ihohoterwa ryabereye mu mujyi wa New Delhi, abapolisi 10 cyangwa 15 bambaye imyenda ya gisivire baba bazenguruka hirya no hino muri uwo mujyi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza