Umuherwe w’umunyafurika y’Epfo 1/2 cy’umutungo we yakigeneye abababaye

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Mutarama 2013 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’Epfo, Patrice Motsepe, yatangaje ku wa mbere ko agiye gutanga igice cy’umutungo we akagiha umushinga ufasha abakene n’ab’amikoro make.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, uyu muherwe w’imyaka 51, afite akayabo ka miliyari 2,65 y’amadolari, akaba umuherwe uza ku mwanya wa munani muri Afurika yose mu butunzi nk’uko “Forbes magazine yo muri Amerika iherutse kubigaragaza.
Uyu muherwe ni umuyobozi w’isosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo yitwa "African Rainbow Minerals.
Uwo (...)

Umuherwe Patrice Motsepe

Uwo mutungo ungana gutyo ngo azakoreshwa mu gihe akiriho na nyuma yabwo ahindura imibereho y’Abanyafurika y’Epfo bakennye, bafite ubumuga, abatagira akazi.

Motsepe yemeye gutanga umutungo we afasha ab’amikoro make, ashyira mu bikorwa iby’umushinga watangijwe ku mugaragaro mu 2010 wo guhamagarira abaherwe gufasha "Giving Pledge" watangijwe n’abaherwe b’Abanyamerika, Warren Buffett na Bill Gates, bamamaye mu butunzi ku isi, bazaga ku isonga ryabatunze akayabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza