Umuherwe w’umunyafurika y’Epfo 1/2 cy’umutungo we yakigeneye abababaye


Yanditswe kuya 30-01-2013 - Saa 14:33' na Mathias Hitimana

Umunyafurika y’Epfo, Patrice Motsepe, yatangaje ku wa mbere ko agiye gutanga igice cy’umutungo we akagiha umushinga ufasha abakene n’ab’amikoro make.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, uyu muherwe w’imyaka 51, afite akayabo ka miliyari 2,65 y’amadolari, akaba umuherwe uza ku mwanya wa munani muri Afurika yose mu butunzi nk’uko “Forbes magazine yo muri Amerika iherutse kubigaragaza.

Uyu muherwe ni umuyobozi w’isosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo yitwa "African Rainbow Minerals.

Umuherwe Patrice Motsepe

Uwo mutungo ungana gutyo ngo azakoreshwa mu gihe akiriho na nyuma yabwo ahindura imibereho y’Abanyafurika y’Epfo bakennye, bafite ubumuga, abatagira akazi.

Motsepe yemeye gutanga umutungo we afasha ab’amikoro make, ashyira mu bikorwa iby’umushinga watangijwe ku mugaragaro mu 2010 wo guhamagarira abaherwe gufasha "Giving Pledge" watangijwe n’abaherwe b’Abanyamerika, Warren Buffett na Bill Gates, bamamaye mu butunzi ku isi, bazaga ku isonga ryabatunze akayabo.

IBITEKEREZO
niyihempamvu ibimutera harukubivuga hari nokubishira mubikorwa erega nutari pastor cyangwa umuvugabutumwa nawe yaba umugiraneza
Musubize26.02.2013 saa 05:36
MUNYAKAZI
uyu ni zakayo w'umunyafurika
Musubize21.02.2013 saa 08:27
hubert
Uko usa ninako umutima wawe usa urabona ukuntu acyeye be blessed
Musubize19.02.2013 saa 08:02
dada
imana imwongerere
Musubize16.02.2013 saa 14:34
mi
mubyukuri natwe uwo muherwe turamukeneye ngo adutabare atuvane mubushomeri
Musubize6.02.2013 saa 05:33
ngend vict
aba nibo bakenewe kabisa uru nugero rukomeye cyane kuko haribenshi babaye bitoroshye namwe banyarwanda mufashe ababaye mugihugu barimo kuko iyo utanze umugisha ukugeraho uruta ibyo watanze so may God bless him
Musubize1er.02.2013 saa 07:24
muhire
Ahaaa ndanezerewe nonehwo mbonye uyu muherwe ari umukozi w IMANA vy ukuri. UZI ko mu Rwanda hari bamwe muri ba bishop,patiri ; pasteur ;n abandi bavuga butumwa badashobora kukwemerera n uko wamugira mumodoka ...icibagiwe co n ukuguha ico ufungura akubwira ngo genda usenge Imana iraguha. aha nzaba ndeba ku musi w imperuka. Be blessed again dear Patrice MOTSEPE
Musubize1er.02.2013 saa 01:24
PP
Imana imwongerere ariko niba atazi Imana mwifurije kuyimenya no kuyikunda kugira ngo imirimo nk'iyi itazaba imfabusa ! Haleluya !?
Musubize31.01.2013 saa 15:10
Ella
may the Almight God bless u alot, I think we as Rwandese need to have such atitude of kindness.
Musubize31.01.2013 saa 13:17
sergabin
Imana yonyine iguhe umugisha
Musubize31.01.2013 saa 10:14
Mike
Imana imuhe umugisha, aho yavanye imwongerere kandi abere urugero abandi.
Musubize31.01.2013 saa 10:12
Aline
nukuri da ! burya gukira kumutima nibyambere kandi bizana imigisha, amarira antemba mumaso iyo mbonye ukeneye ubufasha ntacyo namumarira. uyu we anyeretseko urukundo rugihari ku isi. Imana ihabwe icyubahiro
Musubize31.01.2013 saa 08:17
Bernard Ndayisaba
iyaba abaherwe bose bagiraga uwo mutima mwiza w'urukundo isi yahinduka paradizo. may God bless patrice motsepe !
Musubize31.01.2013 saa 05:19
osee
HAAAH ! ABATANGA NIBO BAZONGERERWA ! ABAZI UKURI BAZI KO UMUNTU AKURA MUGUTANGA ! KUKI ABANTU NKABA BATABA MURWANDA ? TWE TWIFITIYE ABAGWIZA TUNGA DA ! IMANA IBAHE GUTANGA AHO GUKURA MUBADAFITE ! BIGIREHO !!!!!
Musubize31.01.2013 saa 02:38
JUST
Imana imwongerere ureke ba bakungujumba bacu bagura V8 kandi bafite imiryango ikennye cyane felicitation
Musubize31.01.2013 saa 02:16
rrr
uyu mugabo Imana imuhe umugisha kandi buriya imwongereye ubutunzi bukomeye, bigaragara ko yanyuzwe. Natwe abafite bike dukwiye kumwigiraho byinshi tukamenya ko amasoko ariyo arema imigezi, imigezi ikarema inzuzi, ninzuzi zikarema ibiyaga
Musubize30.01.2013 saa 23:56
gashwiriri
Gutanga ntabwo bihumgabanya utanze kuko ahumbwo birawongera kuko abakene ni batara imbere bazabona ubushobozi bwo kuzamugurira mugihe kizaza !
Musubize30.01.2013 saa 12:45
######
ibi ni byiza nabo mu Rwanda babyige,ibintu ntawe ubijyana ariko iyo ukoze amateka meza ahoraho, natwe abakire nibubake amateka bubaka za 12 ybeduc, batanga za mutuelle, bubaka za centre de sante....God will bless them ;
Musubize30.01.2013 saa 10:57
dove
Uwiteka aguhe umugisha
Musubize30.01.2013 saa 10:27
Denise
be blessed
Musubize30.01.2013 saa 09:26
Hope
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!