Muhire Ethan Jedidiah, umuhungu wa Miss Bahati Grace na Muhire William (K8 Kavuyo), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2012 yabashije gukora amateka ku byumweru bitatu, ubwo yasuhuzaga akanasomwa ku gahanga na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko tubikesha tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye bikorera kuri internet (kanda hano) Barack Obama yaramukije uyu mwana w’ibyumweru bitatu, amusoma ku gahanga mu ruzinduko yagiriye muri Leta ya IOWA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama muri gahunda zo kwiyamamaza arimo gukora.
Muhire William uzwi cyane nka K8 Kavuyo se wa Ethan yahise yandika ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo agira ati “So proud of my Son Ethan Jedidiah Muhire for making history this young ! Forehead kisses from the greatest man on the planet HE : Barack Obama today in Marshalltown IA !!Papa n Mum so proud”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ntewe ishema nawe muhungu wanjye Ethan Jedidiah Muhire ku bwo gukora amateka ukiri muto. Wasomwe n’igihangange ku Isi uyu munsi Barack Obama i Marshalltown IA !! Papa na Mama dutewe ishema nabyo”.
Muhire Ethan Jedidiah amaze ibyumweru bike avutse, kuko yavutse mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 29 Nyakanga muri uyu mwaka.
Bahati Grace yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2009, nyuma ariko yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza amashuri ye aho ndetse yaje guhurirayo n’umuraperi Kavuyo bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, babyarana uyu mwana wasomwe n’igihangange ku Isi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |