Umwana wa Miss Bahati yasomwe ku gahanga na Perezida Obama


Yanditswe kuya 15-08-2012 - Saa 01:36' na Olivier Muhirwa

Muhire Ethan Jedidiah, umuhungu wa Miss Bahati Grace na Muhire William (K8 Kavuyo), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2012 yabashije gukora amateka ku byumweru bitatu, ubwo yasuhuzaga akanasomwa ku gahanga na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nk’uko tubikesha tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye bikorera kuri internet (kanda hano) Barack Obama yaramukije uyu mwana w’ibyumweru bitatu, amusoma ku gahanga mu ruzinduko yagiriye muri Leta ya IOWA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama muri gahunda zo kwiyamamaza arimo gukora.

Muhire William uzwi cyane nka K8 Kavuyo se wa Ethan yahise yandika ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo agira ati “So proud of my Son Ethan Jedidiah Muhire for making history this young ! Forehead kisses from the greatest man on the planet HE : Barack Obama today in Marshalltown IA !!Papa n Mum so proud”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ntewe ishema nawe muhungu wanjye Ethan Jedidiah Muhire ku bwo gukora amateka ukiri muto. Wasomwe n’igihangange ku Isi uyu munsi Barack Obama i Marshalltown IA !! Papa na Mama dutewe ishema nabyo”.

Muhire Ethan Jedidiah amaze ibyumweru bike avutse, kuko yavutse mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 29 Nyakanga muri uyu mwaka.

Bahati Grace yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2009, nyuma ariko yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza amashuri ye aho ndetse yaje guhurirayo n’umuraperi Kavuyo bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, babyarana uyu mwana wasomwe n’igihangange ku Isi.

IBITEKEREZO
Hello ! acagcaf interesting acagcaf site ! I'm really like it ! Very, very acagcaf good !
Musubize3.11.2012 saa 06:41
######
ni danger
Musubize23.08.2012 saa 07:14
######
ako ni foto shop
Musubize21.08.2012 saa 08:29
gakire
hello james warakoze kumusubiza kuko wamusubije neza cyane erega bavuze ukuri ururimi ni nyama yigenga ivuga ibyo ishaka yabwirwa niki kowe ataricyo ?ko se w'umwana amenywa na nyina
Musubize21.08.2012 saa 02:38
topy
Iyi nkuru yanditswe na Olivier MUHIRWA kandi ibyo abeshya ni ukuri. Abashyizeho comments mwese ubasha gusubiramo gusoma iyi nkuru arasanga ntibeshya. Mwabonyehe ijoro ry' iminsi icumi ? Ubwo bivuze ngo nyiri inkuru yagirango abarebe cg abumve. Cyakora muragaragaye. Abanyarwanda dushobora kuba dukunda ibihuha kandi gushishoza kukaba gucye.
Musubize19.08.2012 saa 02:51
Nzeyimana
gusoma umwana ntacyo byongera cyangwa bigabanya k ;ubuzimabwe ;icyingenzi nicyo yari kumumarira nku muntu wigihangage.yesu yaravutse baramuhiga ariko niwe mwami ukomeye.icyingenzi saho uvukiye n ;uko wavutse ahubwo icyingenzi nicyo wazabacyo
Musubize18.08.2012 saa 16:32
nteza
Burya iyo Imana yaguhaye umugisha ntacyawukwambura uyu mwana numunyamugisaha cyane kubona asomwa na perezida wisi kabone niyo yamukoraho gusa ninbitangaza Imana ifashe uriyamwana azagire amahirwe nicyo mwifuriza pe !
Musubize18.08.2012 saa 13:15
mutoni fabrisse
muribyose imananiyonkuru kubihakana kubyemera noguceceka abavuganabi mwi kwibabariza imitimayanyu kUKWA banyamakuru ntiberekwa gobandike bandi ste inkurubabonye n ibase wu mwana yarabita ngaje ntakosa afite buriya icyoyabikoreye kirahari kandi iyurumubyeyi ikibayekumwanw wawe a ricyiza cyirakunezeza
Musubize18.08.2012 saa 08:31
bugingo
ahaha ndumva wishimiye ko umwana wawe bamusomye arko se ?nkumuntu twemera kuki utatumenyesheje mariage yawe ngo tugutwerere cyangwa mwaciye cyahafi ahahah
Musubize18.08.2012 saa 07:55
cucu
nimureke tube intore z'ukuri, kuki rimwe na rimwe tubabazwa n'ibyiza abandi bageraho umwanya duta dutekereza gusebanya tuwukoresheje muburyo bwiza watanga umusaruro mwinshi kandi mwiza nanyina wundi abyara umuhungu uyumunsi n'uwa bahati, wategereje ejo heza hawe abanyarwanda kuvakera iyo badashimishwa n'ibibi bivugwa kubandi 1994 nti wari kuba umwa uza hora wumva kubibi gusa aho kuvugwaho ibyiza nimureke dusase inzobe twisuzume twubake ahogusenya, murakoze turusheho kumenya abo turibo bitaza komeza guha icyuho amacakubiri buri muntu abe intwali yuwo ariwe.
Musubize18.08.2012 saa 06:51
tuyishimire elysee
http://www.dailymail.co.uk/femail/article-2188777/Barack-Obama-Candid-images-President-action.html check this link and stop hating !
Musubize18.08.2012 saa 04:55
######
Bamwe cyangwa benshi mu banyarwanda turacyari babi pe !Iyo mbonye comments nk'izingizi bintera kwibaza byinshi....Mbega imitima mibi.....!Muzagira imitima mibi ariko ariko ni hahandi ntacyo muzahindura ku byiza n'amahirwe y'abandi...Kandi kugira imitima nk'iyo ntibibubaka na gato ahubwo murisenya.Mbega amashyari !!!!!!!Muzarinda muhenuka mugihekenya amenyo,n'ikuzimu muzarya imisaya ( muzahekenya amenyo)
Musubize18.08.2012 saa 04:06
Matsiko
muratubwira ubusa gusa yamusoma atamusoma ibyo bivuze iki ?mubitubabaje sibyo.inzara imeze nabi nubukene ndumva ibyo bitatwubaka
Musubize18.08.2012 saa 03:17
muhire
Abanyarwanda ntimujye mubabeshya ibyo mwishakiye ubwose ni iki kemezako uwo mwana uri uwa K8 na Bahati mwirirwa muririmba nkaho baciye ishyano. Mu rye mutanga unkuru byibuze zifite icyo zungura abanyarwanda mureke ubusa nkubwo. Ndabagaye cyane>>.
Musubize18.08.2012 saa 00:56
Tumurere
Ntacyo mvuze
Musubize17.08.2012 saa 16:07
nkusi emmy
mbega amatiku ya bantu !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize17.08.2012 saa 15:52
bebe
kabisa ayo ni amatiku ubu se iyo amusomye bitwaye iki, abantu bakagombye ku byishimira ahubwo aho kugira ngo bagire ishari
18.08.2012 saa 09:27
ce n'est pas grave. gusomwa !!!!!! what is that !!!a bon mentir qui vient de loin !!!!!
Musubize17.08.2012 saa 12:48
alphonse
Uwitwa Uwineza urabeshye peeee.Papa aza murwanda warufite 9ans, bivuga ngo intambara ya 1994 yabaye ufite 13ans, ubwo se urakora imirimo nsimbura gifungo yiki ? wakoze genocide ufite 13ans ? ariko icyo kinyoma nicya semuhanuka
Musubize17.08.2012 saa 01:49
cecile
Bwana JAMES, nukuri ntabugome buri muri ayo magambo.Ikibazo ahubwo ni se w'uyu mwana. Nimba ari nukuri ko Obama yasomye ako ka bébé, icyo nikibazo individuel kireba Papa na Mama wako kana. Ntabwo ari ikibazo public umuntu ajya gutangariza abanyarwanda n'isi yose ! Ariko ibyo nibyerekana umuntu uwo ariwe. abanyarwanda baravuze bati : "Ukivamo ntikikuvemo".
Musubize17.08.2012 saa 00:49
fabien karara
Soma kuri iki link : http://www.dailymail.co.uk/femail/article-2188777/Barack-Obama-Candid-images-President-action.html Urasanga isinzi ry'abana obama yagiye asoma.
Musubize16.08.2012 saa 14:13
gaanyab
1 | 2 | 3 | 4

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!