USA: Isake yabakijije inkongi y’umuriro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), isake yakijije umuryango w’uwitwa Dennis Murawska inkongi y’Umuriro yibasiye inzu basinziriye.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 avuga ko, ubwo inzu ituwemo n’umuryango wa Dennis Murawska muri USA mu mujyi wa Wisconsin yibasirwaga n’inkongi y’umuriro, mu rukerera rwo ku wa 30 Ukuboza 2012, isake yabatabarije.
Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ba nyiri urugo bakiryamye, isake yabo yabitse ku buryo budasazwe, ubwo yabonaga inkongi (...)

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), isake yakijije umuryango w’uwitwa Dennis Murawska inkongi y’Umuriro yibasiye inzu basinziriye.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 avuga ko, ubwo inzu ituwemo n’umuryango wa Dennis Murawska muri USA mu mujyi wa Wisconsin yibasirwaga n’inkongi y’umuriro, mu rukerera rwo ku wa 30 Ukuboza 2012, isake yabatabarije.

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ba nyiri urugo bakiryamye, isake yabo yabitse ku buryo budasazwe, ubwo yabonaga inkongi y’umuriro ituruka muri pariking y’imodoka.

Muri uko kubika, abari baryamye bakangukiye hejuru basanga imyotsi yuzuye ahantu hose, batangira gutabaza.

Abazimya imiriro bo mu mujyi wa Wisconsin, aho uyu muryango utuye, batangaje ko ari ubwa mbere babonye isake itabariza ba nyir’urugo, ngo hari hasazwe hamenyerewe ko bikorwa n’imbwa n’ijangwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza