Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), isake yakijije umuryango w’uwitwa Dennis Murawska inkongi y’Umuriro yibasiye inzu basinziriye.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 avuga ko, ubwo inzu ituwemo n’umuryango wa Dennis Murawska muri USA mu mujyi wa Wisconsin yibasirwaga n’inkongi y’umuriro, mu rukerera rwo ku wa 30 Ukuboza 2012, isake yabatabarije.
Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ba nyiri urugo bakiryamye, isake yabo yabitse ku buryo budasazwe, ubwo yabonaga inkongi y’umuriro ituruka muri pariking y’imodoka.
Muri uko kubika, abari baryamye bakangukiye hejuru basanga imyotsi yuzuye ahantu hose, batangira gutabaza.
Abazimya imiriro bo mu mujyi wa Wisconsin, aho uyu muryango utuye, batangaje ko ari ubwa mbere babonye isake itabariza ba nyir’urugo, ngo hari hasazwe hamenyerewe ko bikorwa n’imbwa n’ijangwe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |