USA : Obama yateruriwe muri resitora


Yanditswe kuya 11-09-2012 - Saa 00:22' na Teddy Kamanzi

Amezi abiri abura ngo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, yiyamamariza muri Leta ya Floride, Barack Obama yatunguwe no guterurwa n’umwe mu bakunzi be.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Barack Obama ubwo yarari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Leta ya Floride yagiye muri resitora yitwa "Big Apple Pizza & Restaurant", bategujwe ko Obama agiye kuhagera mbere y’iminota mirongo ine, ny’iriyo resitora Scott Van Duzer yagize ibyishimo bidasubirwaho.

Amakuru dukesha politico.com avuga ko Scott Van Duzer atabashije guhisha umunezero we mu gihe yabonye Obama yahise amuhobera amaterura, Barack Obama amaze guterurwa yabajijee uwo mugabo ko naramuka ariye kuri pizza ze nawe ari bugire ibyishimo nk’ibye ? Arongera ati ”Uterura ibyuma cyangwa ?”.

Reba uko byagenze :

Kubera uburyo Barack Obama arigusabana cyane n’abaturage ndetse aherutse gusetsa abantu ari kumwe n’umwana ukomoka muri Hawai, ibyo byamuhesheje amanota 4 arusha mugenzi we bari guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu Mitt Romney.

IBITEKEREZO
ariko se buriya ko ari muri state hano tukaba turi muRwagasabo uzagerageza kubikora maze bakumire jye ###### ndamushyigikiye nubwo ntazi uwo ariwe !!!
Musubize25.11.2012 saa 17:39
kevin
uwamunyereka mumaso nange namuterura da ahaaaa the world president
Musubize16.11.2012 saa 13:15
sam
ibyo mwavuze birahagije gusa mwitonde.ariko kondeba byabarenze umunsi nateruye umusaza wacu muzavuga ibingana iki ?icyo nzi nuko abamuterura turi benshi nyuma yabyinshi amaze kutugezaho,ntitwanabona uko tumushimira ye ariko Imana yo iramuzi kdi ifitebyinshi byo kumuhemba nyuma yibyo imaze kumuha no kumufasha kugeraho.tuvuge ngo komeza utsinde HE turagushyigikiye.
Musubize8.11.2012 saa 02:14
DAVID
N'ukuri ntuzabigerageze muri Africa kuko no kwishima cyane ntubyemerewe.
Musubize6.11.2012 saa 10:55
######
ariko ababantu mugereranya mubamushaka kugera kuki ? ngo africa ni africa ?
Musubize19.10.2012 saa 02:18
MICO JEANMARIE
biriya ni muri america natwe turi muri africa, ntimukajye mugorana, hari aho mubimenyereye muri africa se mwe mukaba mwarabibuze ?
Musubize13.09.2012 saa 08:29
bena12
Mwerero buriya mumenye ko urukundo arirwo rubikora ntabwo arubushake, cyagwa nkuko mubyunva, ubwose wishimye ugasaga wiyambitse ubusa wabigezute ? kandi ibyo ibyobyose bivugwa kuberako ara mahoro no kwishyira mukizana. umusaza mumurecye bana. ushakwa guterurwa fiance we amuterure
Musubize13.09.2012 saa 06:16
innoc
Ariko abanyarwanda mugira ibyifuzo ! ntakindi mukeneye ? mushaka guterura HE KAGAME mumujyana he ? yabahaye byose (yabazaniye girinka , mituweri murivuza ku buntu, muriga amashuri mushaka ,igihugu kiratemba amata n'ubuki ) none ngo mushaka no ku muerura ? ahaaaaa !!!!!! mujya musara .
Musubize11.09.2012 saa 10:39
papy
ngo urashaka guhobera nde nshuti ? nkwifurije iruhuko ridashira ???
Musubize11.09.2012 saa 09:50
table
muzatwereke byibura ifoto imwi kagame yahobeye umuntu uwariwewese muzaba mukoze sindayibonaho narimwe mushakishe nokuri radio rwanda ndategereje
Musubize11.09.2012 saa 09:37
doubre b
Jya muri youtube ushyiremo amagambo : "ntaganda in serena hotel", ureba iyo tube...ni ukurambira ujye ku munota wa 6'20" urabibona ibyo wifuza.
11.09.2012 saa 10:04
Neutre
hahahah umva sha usibyeko kubikora numva ntajyitangaza cyirimo cyane yuko ibyakora ni byinshi rwose, ahubwo kuruhande rwawe numva hatakabayemo gusanisha ibintu nibindi mugihe cyitari cyabyo usibyeko nziko unazi yuko burigahugu ni byako nu muco wako, ndabeshye se maze HE ! mumatora ashize yaranatubyiniye reka sha menya ngwi bitumye uvuga ibyo birikuba mubihe bihe kururhande rwa MR. Obama.
11.09.2012 saa 15:45
nijye
jyewe ba bahungu biwe abazareke muhobere kuko muteruye nzineza icyo bankorera ariko ntibareke tujye twisuhuriza president wacu
Musubize11.09.2012 saa 08:05
uwera jane
Gusabana ni byiza ariko bigira n'aho bigarukira. Ese buriye bituye hasi ?
Musubize11.09.2012 saa 07:33
GA
Ngo urashaka guterura nde ? Washatse ubundi buryo bwo kuva ku isi udatobaguritse se ? Ariko wazavugwa mu mateka da nako ku GIHE.cOM. URABEHO GERAGEZA.
Musubize11.09.2012 saa 06:45
Kambambiri
muri afrika ntabwo wapfa gutetura president wakwisanga wariye urusoro kuko badafite uburyo buhagije bwo kurinda umukuru w'igihugu bakoresha kimeza bityo bakaba bahubuka bagira ngo ugiye kumwica bakakurangiza
Musubize11.09.2012 saa 05:04
john
Amerika ni Amerika, Afrika nayo ni Afrika !
11.09.2012 saa 09:29
bobori jean claude
Abandi baperezida(abandi baturage) ! Ninde wagira amahirwe yo kugaburira Perezida muri aka karere kacu ?! Uteruye uwacu ba bahungu be bakwirenza ! Afurika weeeeeee !!!
Musubize11.09.2012 saa 02:46
Kooobika
why not like that in africa
Musubize11.09.2012 saa 02:03
Manger
Ibi bintu ni byiza rwose ! Kuyobora igihugu bitanga umunezero iyo uyobora yiyoroshya ! Hazagire uwibeshya akore kuri mwene Rutangambwa ngo aramuterura ou ngo aramuhobera !
Musubize11.09.2012 saa 01:56
ZU
....najye ndashaka guterura Kagame pee... ariko abasore be ubanza bantera ibipfunsi ...haha
Musubize11.09.2012 saa 01:20
Rukara
Uzageregeze nkwifurije amahirwe ! Ariko ibizakubaho nyuma byo sindi kumwe nawe. Ikigaragara cyo Muzehe wacu arasabana,ni umuntu,ariko ibyo gukirana na bene za restaurant byo umenya atari ngombwa. Ngo agahugu umuco akandi uwundi ! Mujye mwibuka ko Perezida aba ahagarariye igihugu, ntakora rero ibintu ibyo aribyo byose nkawe nanjye.
11.09.2012 saa 04:19
mahoro jack
Hariya ho nta na bodyguard n'umwe wigeze ubona anyeganyega...! Nanjye nzamuterure Kagame kabisa ariko muzangemurire ninkubitwa izakabwana bavandimwe ! Erega buriya afrika yacu ahanini yicwa n'abantu bigira utumana kandi turi bamwe...uzi kubona umuyobozi ukigengeserera nkaho hari icyaha urimo umusatsi ukakuvaho naho ahandi iyo bamubonye bamuhobera !! Rwose twakagombye kwicisha bugufi, gukundana no kwizerana kurushaho kugirango duhangane n'amahanga yatwikomye dore imyaka ibaye amagana...
11.09.2012 saa 06:15
Rukara
Instinzi irerera, gutsinda ni kare.
Musubize11.09.2012 saa 01:17
Leo
OK BIRA BINTU NIBYIZA PEE !!!!!!,UWAMPA NGE NGASUHUZA OBAMA WACU
Musubize11.09.2012 saa 00:53
PASCAL
Jye nifuzagusuhuza H.E PAUL KAGAME, kuko yampaye agaciro kandi akaba umu president wubashwe muri Afrika no kw'isi.
11.09.2012 saa 01:18
Agaciro-Mandela
Hey !
11.09.2012 saa 01:53
K
Uzibeshye ugerageze kumusuhuza kuriya urebe uko bikugendekera !
11.09.2012 saa 02:37
Negro
@Agaciro-Mandela, ntibavuga "umu Prezident wubashwe" Bavuga "umuperezida wubashywe" ibindi ni ibyawe birakureba !
11.09.2012 saa 05:41
Nkoranya

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!