Marina Chapman, Umwongerezakazi, yashyize ahagaragara igitabo kivuga ku buzima bwe n’ukuntu yarezwe n’inguge ubwo ba rushimusi bamwibagirirwaga mu ishyamba ry’inzitane ryo mu gihugu cya Colombia.
Amakuru dukesha urubuga rwa Gentiside, atangaza ko umugore w’Umwongerezakazi witwa Marina Chapman, yanditse igitabo kitwa "Inkuru y’ukuri idasazwe y’umukobwa utagira izina warezwe n’inguge”
Marina yavukiye ahitwa Cucuta muri Colombia mu 1950, abamushimuse ngo bamujyanye mu ishyamba ry’inzitane riri ku mupaka hafi y’Igihugu cya Venezuwela, bamwibagirirwa muri iryo shyamba.
Marina ngo yabanye n’inguge zirenga makumyabiri zikamugaburira, zikamuha icyo kunywa, zikanamukinisha.
Nyuma yo kumara mu ishyamba imyaka itanu, Marina yaje gutoragurwa n’abahigi, bamugurisha n’umugabo ufite inzu yakira ba mukerarugendo, ahamara imyaka myinshi akora akazi ko gusukura mu byumba.
Urugendo yagiriye Bwongereza afite imyaka 25, ngo rwatumye amenyana n’umugabo witwa John wagize uruhare mu kumuha uburere bw’ibanze atigeze abona, bakaza kubana nk’umugore n’umugabo bakaba bamaze kubyarana abana babiri.
Marina, umugabo we n’abana babo babiri batuye ahitwa Bradford mu Gihugu cy’Ubwongereza.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |