Yamutemye izuru amuziza gushaka gushyingirwa PRINT VISITS : 65970 COMMENTS: 25 

Yamutemye izuru amuziza gushaka gushyingirwa


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 12:34' na Teddy Kamanzi

I Jaipur mu Buhinde haravugwa umugabo Suresh Jaat w’imyaka 38 watemye izuru ry’umugore we Manju w’imyaka 34 bari baratanye, amuziza ko agiye gushyingirwa bundi bushya.

Suresh Jaat yari yarashakanye na Manju ariko baza gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uko urubuga Femmeszoom.com dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko ibyo byabaye kuwa Gatandatu ushize mu gace ka Pratapgarh, ubwo Suresh yadukiraga uwahoze ari umugore we Manju akamutema izuru kuko ngo yahisemo kwishakira undi mugabo.

Kuri ubu uyu mugore yarangiritse cyane mu maso, agiye kubagwa kugira ngo barebe ko yagarura isura ye n’ubwo bikomeye. Polisi nayo iracyakora iperereza ryimbitse kuri ubu bugizi bwa nabi.

Manju watemwe izuru
IBITEKEREZO
mu isi turababara ariko mu ijuru tuzishima,ibyo nibyo biranga isi ariko tuzayivamo nimuhumure pole mama.
29.02.2012 saa 08:46
ishimwe
umva guz.., ibi birenze ibitekerezo byange cyeretse Imana impaye nkububasha bwoguhana nibwo nagira icyo ntangaza.....
27.02.2012 saa 11:37
alice
iyaba imana abantu nkaba yabarimburaga peeeeeeee !!!!!!!
26.02.2012 saa 02:02
mugenga
Oya ibi noneho birarenze niba habayo ubutabera uwo muntu ahanywe byintangarugero.
23.02.2012 saa 11:02
######
uwomupfasoni yihangane ariko bibere isomo abandi ubundi yemereye iki ? ko bongera
23.02.2012 saa 07:04
cele
Uwo warugiye kumushaka ntibimubuze namurwanire ishyaka
23.02.2012 saa 05:57
Nkunzurwanda
Bitangaje kandi birababaje.
23.02.2012 saa 04:26
klapton Eric
Reka mbwire MUKASHYAKA Noella ko ntaho ataniye nuwo mugabo,ashatse yakwitonda kuko nawe nu mukobwa utazahura nu mugabo akabigukorera my Dear.rwose ushatse wasaba imbabazi Imana.muzaze mwitonda mukuvuga wenda wowe bazakumena accide mumaso ,habe nawe bakoze biriya ariko ntabwo mbikwi furije rero we kuzaza ushigikira amafuti.Uwo mudamu niyihangane mwijuru hari uzatuburanira.
23.02.2012 saa 04:06
Kevinne
ni hatari
23.02.2012 saa 04:03
jnt
Ubundi se ko bari baratandukanye bongeye guhurira he ? Yabonye babonanye agirango urukundo atamukunze mbere ubu nirwo yari agiye kumwereka ?
23.02.2012 saa 03:14
gy
yoo !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ihangane disi
23.02.2012 saa 01:38
BYUKUSENGE PELAGIE
uyu mudame niyihangane isi ibaisi kubera ibyo byose ! turenda kugera aho bitazongera kubaho !!!!
23.02.2012 saa 00:14
SEVEN
mbega umugabo mubi ndumiwe pe bazanufunge burundu koko birakabije
22.02.2012 saa 14:44
sandra
eeeeh birakomeye warah !! Ariko nanjye nabikora
22.02.2012 saa 14:30
mukashyaka Noella
Uyu mugabo numwicanyi, kandi nabavuga urukundo mbona baba nkawe ahubwo mbona uyu umugabo yikunda cyane kuko yumva ko nta cyiza cyaba kuwo bashakanye, Njye uwanjye tubana niyo yanyanga sinamwifuriza ikibi kubwurukundo twagiranye, yego nashavura cyane kubera ko tumeze nkumuntu umwe, njye mbona najya nikantarange gusahaka umurusha ubwiza kandi ukili muto maze nka tukishimisha nkamwibagirwa akamwara, uretse ko mu buhinde numvise ko umugore iyo iwabo bakize niwe ubona umugabo nukuvuga ko uyu mugabo ntacyo yifitye, wasanga kandi nimbere mu kabutura ntakigenda, erega sha utayigira cg ntikore byakirwa nabi cyane, njye mbona uru rugabo rashatse ko bose bamuhomba. Muramenye abagore mwekuzamwigana niyo babaroga.
22.02.2012 saa 12:29
karame
Erega iyo urushako rwanze, urarekurea (let go). Umugore ntabwo ari umuntungo w'umugabo and vice versa. Live and let live (baho ureke nundi abeho)
22.02.2012 saa 09:56
Alice
ayiweee, uyu mugabo yari yifitiye urukundo cyakora ikibazo ni uko hiyongeyemo ugufuha gukabije. erega birababaza gukunda umuntu utagukunda
22.02.2012 saa 09:39
kampire
yaramukoze pee !!!!!!!!!!!
22.02.2012 saa 08:53
mzeeh
yaramukoze pee !!!!!!!!!!!
22.02.2012 saa 08:53
mzeeh
yaramukoze pee !!!!!!!!!!!
22.02.2012 saa 08:53
mzeeh
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!