Yemeye ko arya inyama z’abantu

Yanditswe na
Kuya 9 Ugushyingo 2012 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 30 uzwi ku izina rya Ronald Kikomeko wo muri karere ka Kayunga muri Uganda, yagejejwe imbere y’urukiko tariki 7 uku kwezi, yemera ko arya imibiri y’abantu.
Inkuru dukesha The Daily Monitor ivuga ko n’ubwo Kikomeko yemeye ko arya abantu atigeze na rimwe agira umuntu yica mu rwego rwo gushaka inyama.
Iyi nkuru ivuga ko muri Mutarama uyu mwaka, Kikomeko yatawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri ku birometero 50 uvuye mu mujyi wa Kampala bamaze gufatanwa igihanga cy’umuntu. (...)

Umugabo w’imyaka 30 uzwi ku izina rya Ronald Kikomeko wo muri karere ka Kayunga muri Uganda, yagejejwe imbere y’urukiko tariki 7 uku kwezi, yemera ko arya imibiri y’abantu.

Inkuru dukesha The Daily Monitor ivuga ko n’ubwo Kikomeko yemeye ko arya abantu atigeze na rimwe agira umuntu yica mu rwego rwo gushaka inyama.

Iyi nkuru ivuga ko muri Mutarama uyu mwaka, Kikomeko yatawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri ku birometero 50 uvuye mu mujyi wa Kampala bamaze gufatanwa igihanga cy’umuntu.

Uyu mugabo yisobanuye avuga ko imyuka mibi ari yo yamuyoboye muri iyo migirire.

Hagati aho, umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimurira urwo rubanza muri Mutarama 2013, kuko uregwa yagaragaje ko atari ameze neza.

Uregwa arashinjwa gutaburura imirambo mu gihe muri Uganda bifatwa nk’icyaha kuvogera imva z’abapfuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza