Zimbambwe: Umwana w’imyaka 8 yakoze ubukwe n’umukecuru w’imyaka 61

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Gashyantare 2013 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Muri Zimbabwe, abantu basaga 100 batashye ubukwe budasanzwe bw’umwana w’umuhungu ufite imyaka umunani y’amavuko n’umugeni w’imyaka 61.
Imiryango yombi yari yitabiriye ubukwe, ndetse n’umugabo w’umugeni n’abana be batanu nabo bari babukereye nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya "Standards" cyabitangaje.
Nyina wabo w’uyu mwana w’umuhungu yasobanuye impamvu y’ubu bukwe, agira ati “Uyu mwana yiswe amazina ya sekuru wapfuye adakoze ubukwe , ariko akaba yari afite icyifuzo cyo kubukora; ni yo muri urwo rwego (...)

Muri Zimbabwe, abantu basaga 100 batashye ubukwe budasanzwe bw’umwana w’umuhungu ufite imyaka umunani y’amavuko n’umugeni w’imyaka 61.

Imiryango yombi yari yitabiriye ubukwe, ndetse n’umugabo w’umugeni n’abana be batanu nabo bari babukereye nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya "Standards" cyabitangaje.

Nyina wabo w’uyu mwana w’umuhungu yasobanuye impamvu y’ubu bukwe, agira ati “Uyu mwana yiswe amazina ya sekuru wapfuye adakoze ubukwe , ariko akaba yari afite icyifuzo cyo kubukora; ni yo muri urwo rwego abakurambere bamutegetse gushaka maze ahitamo Helen nk’ umugore we”.

Umugeni yavuwe ati” Umuryago wubashye icyemezo cye cyo gushaka. Muri Werurwe umwaka ushize nibwo bishyuye umugeni, banakoresha amafaranga menshi bategura ubukwe kuko bizeraga ko ari uko abakurambere babishaka.”

Umugeni yari yarashyingiwe afite abana batanu, ariko byabaye ngombwa ko yubaha ugushaka kw’abakurambere kuko ari umugenzo wabo.
Uyu mwana w’umuhungu we yavuze ati “Nabwiye mama ko nifuza kurongora kuko numva mbishaka. Nahisemo Helen kuko mukunda kandi nejejwe n’uko namushatse kandi nzakomeza kwiga cyane ninkura nshake uwo mu myaka yanjye.”

Uwari usanzwe ari umugabo w’uyu mugeni, atangaza ko we n’abana be ntacyo ubu bukwe bubatwaye kuko azi neza ko ari ugushaka kw’abakurambere.

Abutarage benshi byabababaje, umugore umwe yagize ati “Ni gute umuryango winjira cyane mu by’abakurambere gutya ? Bigaragaza ko abantu bubaha bikabije ubutumwa bahabwa n’abakurambere.”

Ubu ntabwo ari ubukwe bwemewe n’amategeko, bwakozwe ku bw’impamvu z’imigenzo gusa, abageni bahamishije ubukwe bwabo gusomana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza