Mark Zuckerberg yahinduye “status”, ye kuri facebook, Ubu ntikiri “In relationship”(afite uwo bakundana), ahubwo yabaye “Married”(afite uwo barwubakanye).
Abahoraga barota kuzakundwa n’umuhungu w’umuyahudi, ariko w’umunyamerika, Mark Zuckerberg wamenyekanye cyane nk’uwashinze urubuga nkoranyambaga rwa “facebok”, ruri mu zikoreshwa na benshi cyane ku isi, basubize amerwe mu isaho, kuko noneho yashyize akarushingana na Priscilla Chan.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo imbuga nyinshi za internet zatangaje ko umuherwe w’imyaka 28, Mark zuckerberg, ufite miliyari zigera kuri 19,1 z’amadolari ya Amerika, akaba ariwe ubarwa nk’umuherwe ukiri muto wabyigejejeho ntawe ubimuraze, yaraye ashyize agasezerana n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana, ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 19 Gicurasi 2012.
Nk’uko BBC yabyanditse, ubwo abantu batumirwaga mu munsi mukuru mu rugo rwa Zuckerberg i Palo Alto muri California, bacyekaga ko bagiye kwizihiza impamyabumenyi ya Priscilla Chan w’imyaka 27, cyangwa kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 ya Zuckerberg, ariko baza gutungurwa no gusanga umunsi batumiwemo ari ubukwe bw’aba bombi.
Uyu muryango mushya wabyemeje, wambikana impeta muri iki cyumweru turangiza, ukaba ubayeho nyuma y’uko Zuckerberg na Chan bari bamaranye imyaka icyenda bakundana ubwo bhahuriye bwa mbere muri kaminuza ya Harvard, aho Zuckerberg yaje no gushinga facebook muri 2004, iyi ikaba yaratumye aba icyamamare n’umuherwe, kugeza magingo aya.
Nyuma y’uko Zuckerberg ashinze facebook byatumye ava mu ishuri, bityo we n’inshuti ye y’umukobwa, ariwe Priscilla Chan, kuri ubu wabaye umugore we, bahita bava muri Leta ya Massachusetts, iherereyemo Harvard University, bajya i Palo alto, muri Calfornia, aho Chan yahise akomereza amashuri ye muri Kaminuza ya Calfornia mu ishami ry’ubuvuzi, akaba yararangije muri iki cyumweru gishize ubwo n’umugabo we yizihizaga isabukuru y’imyaka 28, dore ko yavutse tariki 14 Gicurasi 1984.

Ubu bukwe ababutashye bose batangajwe n’ukuntu umuntu w’umuherwe kandi ukiri muto, nka Zuckerberg, ubukwe bwe bwakozwe mu buryo bwororheje, ndetse anatunguranye, kuko ngo impeta y’ubukwe bwe yari ikoze muri diyama (diamand), mu buryo bwashushanyijwe na nyirubwite, Zuckerberg.

| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kamonyi : Abana batatu na nyina bakurikiranyweho kwica se
15.05.2013 |
|
Gisozi : Abagide bo mu bihugu 45 basuye urwibutso rwa Jenoside
12.05.2013 |
|
Abagore babana n’ihohoterwa mu ngo kubera gutinya igisebo
30.03.2013 |
|
Internet yabaye ifuni ibagara ubucuti muri iki gihe
25.02.2013 |
|
Afurika y’Epfo ku isonga mu kugaragaza uko imari y’igihugu ikoreshwa
19.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |