Icyo RDB isaba abaguze amazu mu Mudugudu wa Hill View Estates


Yanditswe kuya 20-11-2011 - Saa 17:06'

Nyuma y’aho abatuye mu mudugudu wa Hill View Estates uherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira uburyo bahugujwe na Sosiyete DN International ihagarariwe na Nathan Lloyd, ubu Leta ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB iravuga ko yahagurukiye kureba uburyo iki kibazo cyakemuka ariko kandi ikanagira ibyo isaba abaguze ayo mazu.

Itangazo dukesha Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB riravuga ko nyuma y’ibirego byagaragajwe n’abaguzi b’amazu ndetse na ba nyiri amazu aherereye mu mudugudu wa Hill View Estates i Masaka, Guverinoma y’u Rwanda iri kugerageza gushaka igisubizo kizafasha abantu bose barebwa n’icyo kibazo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere kigira inama abantu bose kutagira ibikorwa bajyamo birebana no kugura cyangwa kugurisha amazu ya DN International cyangwa na Nathan Lloyd, haba mu birebana n’amazu ari mu mudugudu wa Hill View Estates cyangwa hanze yawo, keretse bibaye mu rwego rwo gukemura iki kibazo kandi bikamenyeshwa umwanditsi mukuru w’ibigo by’ubucuruzi (Registrar General) kugeza iki kibazo gikemuwe.

RDB kandi nk’Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano zacyo kurengera inyungu z’abashoramari kikanakumira icyahutaza ubuzima bw’abakorana nabo bose, irasaba abantu bose kwihangana mu gihe barimo kureba uburyo cyakemurwa byihutirwa ; ariko na none igashimangira ko abantu bazarenga kuri ibi byavuzwe muri iri tangazo bazirengera ingaruka zabyo.

Hejuru ku ifoto hari amwe mu mazu yubatswe mu Mudugudu wa “Hill View Estates” i Masaka

Inkuru byerekeranye

Ku nshuro ya 2 hasubitswe cyamunara y’amazu y’i Masaka
-  http://igihe.com/spip.php?article18233

Masaka : N’ubwo bishyuye akayabo ku mazu agezweho, Fina Bank igiye kuyateza cyamurana
-  http://igihe.com/spip.php?article15185

Kubera uburiganya yakoreye abaguze amazu ye, Nathan Lloyd yatawe muri yombi
-  http://igihe.com/spip.php?article15268

Itangazo dukesha Ubuyobozi bwa Rwanda Development Board.

IBITEKEREZO
jyewe ndumva ko iki kibazo cyakemurwa avec transparency kubera ko amategeko yo kugura no kugurisha atangukanya no gufata cg se gutanga inguzanyo. Ibi rero bikaba bivuze ko Si DN International yarasabye inguzanyo Fina Bank kugira hubakwe ariya mazu 19 byabaye resolu entre les deux parties. Hajyaho amasezerano y'uburyo amafranga azajya yishurwa no mugihe azatangira kwishurirwaaho. Rero nimba ayo masezeranop yarashizweho umukono nizo mpande zombi bivugako DN International ifite obligation yo kwishura ariya mafranga muri ubwo bwumvikane bagiranya na Fina Bank. Bikaba bivuga rero ko Fana Bank igomba gushaka uko ikusanya ayo mahera isabwa kwishura muri tranche ya mbere imba ntibeshye yari kuba yayishuye muri Aout 2011 (100Millions de francs Rwandais) iya kabiri yari kuba muri iyi Nov 2011. Ubwo kuba DN International yarashoboye kubaka ayo mazu ikanabona abantu bayagura bakanatanga amafranga (cash) abandi bakazishura bifashishije inguzanyo y'andi ma banks, DN International yaba yarashoboraga kuba yakwishura izo tranche zombi nkuko yabyemeye. Rero amakosa yakozwe n'uko Fina Bank yaje gufatira ayo mazu itarambanje kugira inama abo bantu bishuye ayo mazu bakayarangiza hamwe nabo bandi bari bagiye kurangiza kwishura binyuze munguzanyo basabye. Fina Bank yakagombye gukemura iki kibazo hagato yea DNI nayo hatagombye kubangamira abaguze ano mazu kuko bo nta makosa na make bafite kandi nkaba nzi neza nk'umuntu wiga amategeko y'ubucuruzi ko haba uburyo bwo gukemura icyo kibazo hadafatiriwe ayo mazu kuko. Contract is between the two parties which is DNI and Fina Bank and it means that those who bought those houses do not have anything to do with that. The matter should be dealt without third party (the buyers are for nothing). Fina have to realise that what they are trying to do is against the law and therefore they should reflect to the reality.
Musubize21.11.2011 saa 11:21
Mapao
Igihe.com ,nkuko teacher abivuze,ubu iyi nkuru uyisomye ntabwo asobanukiwe neza, usibye gusigara mu rujijo rujyanye na biriya bibazo byose umuntu yakwibaza ? Numva mwajya musobanura neza inkuru.
Musubize21.11.2011 saa 07:27
FRED
igihe.com iyi nkuru ntisobanutse pe ! mwakagombye kutubwira aya mazu ikibazo afite kugeza ubu. naho ubundi muradushyira mu rujijo ? abaguze aya mazu bafite kibazo ki ? DN International ifite ikihe ? RDB ifite ikihe kibazo ? Banki ifite ikihe kibazo ? mwe mubona byakenuka bite ? mutubwi umuzi w'iki kibazo natwe dutangeho ikitekerezo ahari abagabo ntihapfa abandi. merci ubundi nkunda ko mutugezaho amakuru ashyushye kandi atagira ibihuha, igihembo mwabonye mwari mugikwiye kabisa. thanks
Musubize21.11.2011 saa 03:05
teacher

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!