Ku ncuro ya kabiri Tumba College iratanga impamyabushobozi

Ku ncuro ya kabiri Tumba College iratanga impamyabushobozi


Yanditswe kuya 30-03-2013 - Saa 08:15' na IGIHE

Ishuri ry’ikoranabuhanga ryo mu ntara y’Amajyaruguru (IPRC-North/Tumba College of Technology), riratanga impamyabushobozi ku ncuro ya kabiri ku banyeshuri 400 baharangije mu mwaka wa 2011 na 2012.

Ubuyobozi bw’ishuri bukaba bumenyesha abanyeshuri baharangije ko hari umuhango wo gutanga impamyabumenyi (Graduation) uzabera i Tumba ku ya 5 Mata 2013.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Tumba College of Technology, abanyeshuri barasabwa gufata umwambaro wabugenewe (Gown) guhera tariki ya 25 Werurwe 2013 ku biro by’ishuri biri mu Mujyi wa Kigali, i Remera bitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga 30,000 yashyuwe kuri konti y’ishuri nimero 040029876538 iri muri Banki ya Kigali (BK).

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO