Kuba FESPAD yarimuriwe muri Gashyantare bishingiye ku bucuruzi-RDB

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiratangaza ko Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino FESPAD ryari risanzwe ribera mu Rwanda yabaga muri kanama mu bihe mu haba hari abantu benshi bari mu biruhuko (high season), noneho rigiye kujya riba muri Gashyantare, mu gihe kitari icy’ibiruhuko kugira ngo rikurure ba mukerarugendo barikunze.
Rica Rwigamba, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, avuga ko ubusanzwe ibihe FESPAD yabaga muri Kanama byanze bikunze mu Rwanda habaga hari abantu baje mu (...)

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiratangaza ko Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino FESPAD ryari risanzwe ribera mu Rwanda yabaga muri kanama mu bihe mu haba hari abantu benshi bari mu biruhuko (high season), noneho rigiye kujya riba muri Gashyantare, mu gihe kitari icy’ibiruhuko kugira ngo rikurure ba mukerarugendo barikunze.

Rica Rwigamba, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, avuga ko ubusanzwe ibihe FESPAD yabaga muri Kanama byanze bikunze mu Rwanda habaga hari abantu baje mu biruhuko, ikitabirwa ariko ibyo bakoresha (consommation) ntibyiyongere cyane.

Rica avuga ko RDB igiye gukora uko ishoboye ku buryo no mu kwezi kwa Gashyantare u Rwanda rushobora kuzajya rwakira ba mukerarugendo benshi bazanwe no kureba FESPAD gusa, bikagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu mu kwinjiza amadovize.

Ibi ngo bizagaragaza urwego FESPAD igezeho, n’igikwiye gukorwa kugira ngo irusheho kuba mpuzamahanga.

JPEG - 101.5 kb
Rica Rwigamba, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB

Kugira ngo ibi bigerweho, ngo hatumiwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo bibashe gusakara ku Isi hose.

FESPAD ku nshuro ya munani izatangira tariki 23 Gashyantare kugeza tariki 2 Werurwe 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza