Indirimbo irimo amazina 53 y’abanyamakuru bazize Jenoside yasohotse


Yanditswe kuya 11-04-2012 - Saa 16:41'

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yagejeje hanze indirimbo ihuriweho n’abahanzi bagera kuri bane basanzwe bazwi cyane hano mu Rwanda aribo Senderi muri iyi minsi urimo kwitwa izina rya Senderi international dore ko ari nawe wakoze iyi ndirimbo afatanyije n’abahanzi nka Mariya Yohana, Kitoko Bibarwa n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi na benshi kw’izina rya Mibirizi.

Iyi ndirimbo yatekerejwe n’Inama nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’ushinzwe Ibiganiro n’Umuco mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru Mujyambere Jean Pierre, yatangaje ko iyi ndirimbo yumvikanamo amazina 53 y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yahanzwe bitewe n’ubushakashatsi bwari bwakozwe bwerekeye kuri aba banyamakuru bazize Jenoside ikaba yaratekerejwe mu rwego rwo kubika amateka ndetse no kugaragaza uruhare rw’itangazamakuru ry’ubu.

Iyi ndirimbo yitwa “Tubibe ukuri”, kuri ubu yamaze no gukorerwa amashusho aho hagaragaramo amwe mu mashusho yabonetse y’aba Banyamakuru. Yakozwe ku bufatanye n’abarokotse bo mu miryango y’aba Banyamakuru kuri ubu bakiriho.

Aba bahanzi bakoze iyi ndirimbo ku bufatanye bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, basanzwe ari bamwe mu bahanzi barimo kugaragaza ibikorwa bifasha Abanyarwanda muri ibi bihe byo kunamira abazize uko bavutse.

Inama Nkuru y’Itangazamakuru kuwa Gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, yateguye ijoro ryo kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku cyicaro cyayo i saa kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma yo kwifatanya n’abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo

IBITEKEREZO
mibirizi aracyabahiga mu cyunamo
Musubize13.04.2012 saa 01:42
######
Nkunda indirimbo ya kizito. twanze gutoberwa amateka.Intimba y'intore ya senderi,,kumugote ya mibiri.
Musubize12.04.2012 saa 17:29
Kanyomb
Imana ibahe uburuhukiro budashira.tuzohurire mwijuru nabacu twabuze tutase.
Musubize12.04.2012 saa 14:51
Bigirindavyi Emmanuel
Muri ibibihe bikomeye dore abahanzi bamfasha.ni Kizito,Mibirizi,Eric senderi.Grace,Nyiranyamibwa .imana ibongere ubwenge
Musubize12.04.2012 saa 05:24
J.poly
Sinzi niba Mibirizi cg senderi basoma ibi abasura izimbuga ntimugacibwe intege naba babandikaho ibyobishakiye.hari indirimbo mugenda mufatanya nimukomereze aho mudufashe.
Musubize12.04.2012 saa 05:12
Kabarb
Mba hano muri canada.dukunda songs zababa hanzi kizito 'senderi na Mibiri.nabahanga muri music ni nimpano wowe uvuga senderi ashakisha urabeshya .wipfobya jenocide.
Musubize12.04.2012 saa 04:51
Jo.
Nta n'uwabagereranya kuko buriya MIBIRIZI na KIZITO bafite injyana y'umwimerere naho SENDERI arashakisha, ariko nawe wenda azageraho abimenye icya ngombwa ni ubushake ibindi biza nyuma ! Anita rero wigereranya bariya bahanzi bombi mu bya muzika ntaho bahuriye !
Musubize12.04.2012 saa 02:27
HUGUES
Sha mwagiye mumenya ubwenge koko,ubuse mukekako ababagabo baririmbye kugirango barushanwe koko,ndahamyako bahujwe nokwibuka nokuzirikana abacu bazize genocide naho ibyanyu ndumva igikorwa bakoze ntacyo mureba ahubwo mutangiye kugereranya abantu,no sens ndahamyako ntawusohora ijwi ngoribure kumvikana,hano niyo ntego donc msg,so bose n'abandi bose bahanga kuri genoside yakorewe abatutsi ni abahanga big up !
Musubize12.04.2012 saa 02:23
Papa Lionel
Mwaduteye amatsiko ntidusoma ngo tubone ayo mazina.Mugerageze kuyatugezaho kuko nibyiza ko tuyamenya.ubu se ahubwo iyo ndirimbi iraboneka hehe ?
Musubize12.04.2012 saa 01:52
dieudonne
Ahubwo se wibwira ko mibirizi arusha senderi kuririmba !
Musubize12.04.2012 saa 01:10
Anita
Iyi ndirimbo ni nziza rwose.senderi ndagushimye.
Musubize12.04.2012 saa 00:32
Mim
Dore abahanzi nemera bakwiye ishimwe kuko badufashije mubihe bikomeye ntakiguzi nkabubu.1.KARIMU J.2.Mibirizi.3.NYIRANYAMIBWA.4.ERIC SENDERI.5.MARIYA YOHANA.aba bahanzi batangiye kudufasha kuva 1995 kugeza nubu uretse karimu wabizize.ariko nabandi ba shoboraga kubizr
Musubize12.04.2012 saa 00:17
Rucagu
Dore abahanzi nemera bakwiye ishimwe kuko badufashije mubihe bikomeye ntakiguzi nkabubu.1.KARIMU J.2.Mibirizi.3.NYIRANYAMIBWA.4.ERIC SENDERI.5.MARIYA YOHANA.aba bahanzi batangiye kudufasha kuva 1995 kugeza nubu uretse karimu wabizize.ariko nabandi ba shoboraga kubizr
Musubize12.04.2012 saa 00:17
Rucagu
Dore abahanzi nemera bakwiye ishimwe kuko badufashije mubihe bikomeye ntakiguzi nkabubu.1.KARIMU J.2.Mibirizi.3.NYIRANYAMIBWA.4.ERIC SENDERI.5.MARIYA YOHANA.aba bahanzi batangiye kudufasha kuva 1995 kugeza nubu uretse karimu wabizize.ariko nabandi ba shoboraga kubizr
Musubize12.04.2012 saa 00:17
Rucagu
Wowe wiyise hugues sinemeranya nawe.senderi yaraye aturirimbiye hano ahaze hitwa komine murambi kwa gatete wamaze abacu .mundirimbo ye nshya yise .NABONYE BYINSHI.ndemera pe amagamborimo yanyo ngemo icyizere.imana ijye imuha imigisha.
Musubize11.04.2012 saa 23:53
Lys
NITWA MUYOBOKEUYUMUHANZI SENDERI IMANA IJYE IMUHA UMUGISHA MWIJORO LYOKWIBUKA INYAMIRAMBO NA CAMP KIGALI YARATURIRIMBIyE NUMVA INGAZO YE IRANYUBATSE .WOWE WANDITSE UVUGA KO ADAKWIYE GUFATANYA NAMIBIRIZI SINEMERANYA NAWE.
Musubize11.04.2012 saa 23:38
Muyobok
Nemera mibirizi ariko niyo senderi aririmbye indirimbo Intimba y'intore z'imana ,nyarubuye iwacu,nindi yitwa Twigirire icyizere ziramfasha cyanee.mujye mukomeza mudufashe ntimukishinge ababaca intege
Musubize11.04.2012 saa 23:26
Kayonga
Injyana nziza ya MIRIZI ntiyari akwiye kuyivanga n'iya senderi kuko harimo intera nini cyane.
Musubize11.04.2012 saa 11:56
HUGUES

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!