Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye ahamagarira urubyiruko kwirinda umuntu uwo ari wese ushobora kubaganisha mu nzira mbi ngo kuko mu gihe cya Jenoside bashutswe bakishora mu bwicanyi.
Ibi umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabivuze ubwo Akarere kari kakoze urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndayizeye yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye uru rugendo kwigira ku mateka bakirengangiza uwabashukisha ikintu icyo ari cyo gishobora kubaganisha mu nzira mbi nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho urubyiruko rwashowe mu bikorwa by’ubwicanyi.
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kuba hafi y’abaturanyi n’abavandimwe muri ibi bihe. Anabasaba kwirinda amagambo akomeretsa n’ibindi byose bishobora kubaganisha ahatari heza.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abarenga ibihumbi bine barimo abayobozi bakuru b’Akarere ka Gasabo n’abandi baturage bagatuye.
Uru rugendo rwatangiriye kuri ‘Ront Point’ ya Kimihurura rusorezwa ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ahashyizwe indabo kumva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Shabakaka Vincent, umunyamakuru wa mbere wasanze Inkotanyi ku rugamba
9.04.2013 |
|
Madamu Jeanette Kagame yifatanije n’umuryango AVEGA mu gusoza iminsi 100 y’icyunamo
4.07.2012 |
|
RSSB yibutse abari abakozi bayo bishwe muri jenoside
29.06.2012 |
|
Itorero inshongore z’Urukaka zibutse abazize Jenoside mu Bugesera
26.06.2012 |
|
ESSI Nyamirambo yibutse abanyeshuri n’abakozi bayo bazize Jenoside
22.06.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |