King James yirengagije ibyo yavuze none yasohoye indirimbo


Yanditswe kuya 13-05-2012 - Saa 08:13'

Umuhanzi King James umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo hano mu Rwanda, ndetse benshi biyumvamo cyane urubyiruko ngo yaba yisubiyeho ku cyemezo cyo kutazongera gukora indirimbo mbere y’ukwa Nyakanga kuva aho ashyiriye ahagaragara Album “umuvandimwe”.

Ruhumuriza James uzwi nka King James, ni umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, aha twavuga nka Naratomboye, Ntamahitamo, Narashize, Kuki unsize, Ese warikiniraga, Birandenga, n’izindi, ndetse akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi akesha umuziki n’abakunzi be, aha twavuga nka Salax Award aho yegukanye ibihembo bigera kuri bine ndetse akaba ari no mu bahatanira PGGSS II.

Umuhanzi King James nyuma yo gushyira ahagaragara Album ye ya kabiri yise “Umuvandimwe” ndetse yanegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Salax Award, kuva aho ayimuritse yahisemo gutangariza abakunzi be ko nta yindi ndirimbo ateganya gushyira ahagaragara mbere y’ukwa karindwi (Nyakanga) bitewe n’indirimbo nyinshi yari amaze gushyira ahagaragara kandi icyarimwe, ariko ubu yisubiraho, mu kiganiro na IGIHE arabanura icyabimuteye.

Ati : “Mu by’ukuri nubwo nari natangaje ko indi gahunda yo gukora igihangano gishya iri nyuma ya Nyakanga, ariko kwihangana byananiye, kuko nashyize ahagaragara indi ndirimbo nshya yitwa “Palapala” kubera urukundo nkunda abafana banjye”.

Uyu muhanzi kandi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ituma abantu banyeganyega yayiteguriye abakunzi b’umuziki we muri gahunda ya PGGSS II, muri Road Shows zisigaye zose.

IBITEKEREZO
naribi ahubwo uzacekemo n'akandi nanundi nafana atari wowe
Musubize28.05.2012 saa 07:03
sapna
komerezaho rwose, wari waratwicishije amatsiko ngo ni mu kwa karindwi ? reka reka, ahubwo mbere ya le 28/7/2012 uzakubitemo akandi ubereke umuziki utawinginga !! courage rwose tukuri inyuma turi benshi
Musubize15.05.2012 saa 09:01
amanda
james !courage mon grand !!t a du talent kabisa !!Imana ikomeze ibigufashemo.
Musubize15.05.2012 saa 01:53
cy
Uretse ab'urugambo batemera "Palapala" ni nziza pe ! Big up mwana w'iwacu muri Bisate-Kinigi !!!!!
Musubize15.05.2012 saa 01:18
Kagabo Chriss
Uretse abatemera naho ubundi arabarusha peeeee !!!!!.kdi ndakwera.
Musubize14.05.2012 saa 09:11
patrick
KOMBONA ARIMO KWIKANIRA NUKO BARIRIMBA.
Musubize14.05.2012 saa 05:08
koko
Ntabahanzi mbonye !Aba bose mujye mubita abaririmbyi-Bakoporozi.Jye ahubwo nabagira inama yo kujya baririmba bikomera mumashyi kuko ntakindi gikoresho cyamuzika bazi !Ababishoboye dufashe MIBIRIZIorchestre IMIHIGO ibashe gutangira.Naho ubundi wapi !
Musubize14.05.2012 saa 03:27
KWIBUTSA
wabyemera, utabyemera King ni uwa mbere,ndagukunda rwose, imana ikomeze kukuba hafi abakwangira uko uteye ,twe nibyo tugukundira,ijwi ryawe ni speciale, niyo wakwanga urukwavu ntiwabura kwemera ko ruzi kwiruka. coulage ,PGGS ni iyawe pcq tu as toutes les qualites !!!!!!!!!!!!!!!!111
Musubize14.05.2012 saa 02:29
marie
ariko mwige no gukubita guitar nkabasogokuru.stay in touch get up
Musubize14.05.2012 saa 02:25
thelesphore.
King we nkukundira ko buri gihe usohora indirimbo ijyanye nibihe ngezemo,wagirango ninjye uhimbira nagutumye ,komerezaho tukuri inyuma ariko palapala yo sinyikuramo ahubwo reka nsubize inyuma nyitangire.courage jms
Musubize13.05.2012 saa 16:37
Ndemera
wakoze kwisubiraho ubugabo butisubiyeho bubyara.............,.,............thanks Imana ikomeze kukuba hafi tukwifurije insinzi
Musubize13.05.2012 saa 11:52
fab
Ngukundiye uko uteye ndetse n'indirimbo zawe. Ubwo wubashye abagukunda ukavanaho cya gisunzu , ndimubazaguha amanota muri gumaguma. Tumenyeshe numero yawe tugutore maze uhatubere tuhacane umucyo.
Musubize13.05.2012 saa 10:56
Muzehe
bakunzi b'Igihe.com ndabemera ariko uwaba azi impamvu wenda nkabahanzi bamwe twemera badashyirwamo niyihe ? Ex : Alpha,Mihigo,Kitoko... abantu basabira uyu mutipe kumana ngo azatware PGGSSII ntabwo aribyo kuko ubuhanga bwe nabafana nibyo bigenderwaho nahubundi uzarebe muri ruhago amakipe yombi mbere yo gukina arabanza agasenga kandi 1 iratsinda aha rero wakwibaza niba Imana igira ikimenyane cg niba ari ubuhanga bw'abakinnyi !!
Musubize13.05.2012 saa 10:50
Gikundiro 0725751170
iyo ni parapara kabisa. Yego yawe ijye iba yego, oya ibe oya ! Kwisubiraho ntibiranga abagabo...mbere yo gutangaza ikintu ujye ubanza ucyibazeho. ndabwira Jamusi
Musubize13.05.2012 saa 08:45
dd
Nta wundi muhanzi dufite kugeza ubu ,uzi gukora mumuhogo nkawe King James. abatakwemera se bazemera nde ? Icyakora uwajyaga kugusumbya ni Meddy, none yagiye hanze. Abagupinga jya ubareka, na Yesu yarinze ava ku isi, bataramwemera, ndetse n,abo yakijije nabo ubwabo ntibamwemeye. Knowless ati bareke bavuge, njyewe ndakubwiye ngo Tukuri inyuma muminsi ikomeye iri imbere. Valens R.
Musubize13.05.2012 saa 07:43
Valens R.
uyu mutipe mbona akwiye gukina box kuko music si domain ye kabisa we na knowless nababandi bigize abaraperi batazi no kwandika amazina yabo ya batisimu, hahaha naza numva. uretse ngo mu gihugu cy'impumyi ufite rime aba umwami. uwo mugani ntimuwuzi ?
Musubize13.05.2012 saa 06:50
mpanguhe@yahoo.fr
ntakindi navuga uretse kugusabira ku mana,ngo ikomeze kukurinda kndi izaguhe gutsinda guma guma.ndagukunda cyane kndi uyje ukomeza kwiyubaha,kuko abantu benshi barabigukundira.bzu
Musubize13.05.2012 saa 04:38
mimy

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!