Lion Imanzi yeguye muri PGGSS II, anasaba imbabazi ku byo yabajije Young Grace


Yanditswe kuya 10-07-2012 - Saa 11:51' na Ally Muhawe

Umushyushyabirori Lion Imanzi wayoboraga gahunda z’ibirori by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, yeguye kuri iyo mirimo, ndetse asaba imbabazi ku bibazo yabajije Umuhanzi Young Grace kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga.

Nyuma y’uko Young Grace yari amaze kuririmba muri aya marushanwa kuri uyu wa Gatandatu, Lion Imanzi yamubajije ku bihuha bivuga ko uyu muhanzi yaba akuze ariko akaba yigaragaza ko ari nk’umwana aho yamubajije niba ari "Agakecurini".

Uretse aya magambo Young Grace avuga ko yari ayo kumusebya, Lion Imanzi yanamubajije niba atorwa n’umuryango we gusa, cyangwa atorwa n’abantu b’aho akomoka mu Majyaruguru gusa (Rubavu, Musanze).

Lion yagaragaje ko yaje kumenya ko benshi bakomerekejwe n’ibyo yabajije Young Grace ndetse ngo bamwe bamufata uko atari. Kubera izo mpamvu yoherereje ubutumwa IGIHE ngo ibusangire n’abasomyi bayo.

Ubwo butumwa buragira buti :

Abantu benshi bangaragarije akababaro batewe n’ibibazo nabajije umuhanzi Young Grace mu gitaramo cya Primus Guma Guma Superstar, icyiciro cya 2, kuwa Gatandatu ushize.

Nk’uko nabivugiye kuri Televiziyo, nashatse gushyira ibihwihwiswa ahagaragara kugira ngo nawe agire urubuga rwo kwiregura ku byo bamuvugaho.

Gusa siko byaje gufatwa, kandi ndabyumva cyane ko byababaje abantu ; Ku bw’izo mpamvu mboneyeho gusaba imbabazi buri muntu wese ayo magambo yakomerekeje.

Nyirubwite ari we Young Grace, nzamwishakira nzimusabe nanyemerera mbikore mu ruhame kuri Televiziyo y’u Rwanda ku itariki ya 14 Nyakanga 2012 mu gitaramo cya PGGSS2.

Nzanaboneraho gusezera kuri uyu mwanya wo kuba umuyobozi wa gahunda (MC) w’iki gikorwa kuko numva hageze guhigamira abandi nabo bagakora.

Sinigeze mvangura umuntu n’umwe mu buzima bwa njye, kandi ubu si bwo nakwiga kubikorera umuntu duturuka mu Karere kamwe ka Rubavu.

Mbifurije kugira amahoro y’Imana.

Murakoze

Lion Imanzi asanzwe ari umushyushyabirori mu birori bitandukanye, ni nawe wayoboraga ibirori by’icyiciro cya mbere cy’amarushanwa ya PGGSS, yabaye umwaka ushize.

IBITEKEREZO
manzi,uzampe inka kuko ndakwikundira.
Musubize24.07.2012 saa 14:42
0783465124,0728465124
ariko se twajya tuba abaanyakuri ko akaariho kavurwa kandi ukuri kutica umutumirano .none se hatabayeho kubaza abanyarwanda twamenya ukuri kubivurwa gute ?
Musubize19.07.2012 saa 02:57
RUKUNDO
Manzi,komeza kuko ibyo ukora binshi biradushimisha pe abavuga ibyo ni impumyi muri music
Musubize14.07.2012 saa 00:34
claude
Manzi turagukunda. yego wararengereye, ariko abanyarwanda twarakubabariye
Musubize12.07.2012 saa 10:53
S
we Jojo kuki ubeshya ngo abanyarwanda twese twarakomeretse ? ivuge we wenyine si twese kuko nge sindimo kandi ndi umunyarwanda kandi wanabonye ko muri comment zanditswe hejuru bose ntibari ku ruhande rwawe !!ari Y grace ari na Lion nta kibazo bafitanye ahubwo abantu nkawe nimwe muri kubashyushya imitwe bigaramiye !!
Musubize12.07.2012 saa 08:53
monique
ARIKO UZI YANG GRACE ICYO ARICYO
15.07.2012 saa 12:05
ORIVIER
ariko ko mwamazwe n amacakubiri ahubwo mwe, kuki mwibasiye kuvuga ko young G bamubajije ibibazo bimusebya maze ntimuvugire Knowless da ! niba ngo mwe musigaye mukunze Urwanda da !!! murinda mushinja Lion amacakubiri muzi ubwoko bwe cyangwa muzi aho avuka !! umutinda arota icyimurimo akitanguranwa !!! amacakubiri no kubaza imyaka y umuntu bihuriye he mwa nyangabirama mwe !!!! manzi courage !!!
Musubize12.07.2012 saa 07:11
monique
manzi barabaguteje peeee. ihangane nubundi turabizi ko aragacyecuru
Musubize12.07.2012 saa 07:01
tuyishimire valens
ARIKO KUKI UMUNTU UVUGUNDI UKO ARI AKARAKARA NONESE SUWO MUMAJYARUGURU NJYE SINUMVA IKIBI YAVUZE. GUSA ABANTU BESNHI BIGIZE ABAVUYE ZABURUNDI NA UGANDA UBWO UWO MU RWANDA IYO ATAVUZE KO AKOMOKA I BUTARE , GITARAMA BUGESERA NTABA ARUMUNYARWANDA, MUJYE MWEMERA ICYO MURICYO NAHO MUTURUKA JYE LION IMANZI SIMUZI ARIKO IBYO YAKUBAJIJE BIVUGWA HANO HANZE KANDI NAWE YAKUBAJIJE IBIVUGWA SO NTIMUKABABAZWE NAHO MUVUKA NGO NUKO BAHAVUZE SIMWE MWAHAHISEMO
Musubize12.07.2012 saa 06:47
ukombibona
muri injiji sana we ! ubuse ikibazo Lion yabajije young Grace gitwaye iki ? perezida Wacu twitoreye Kagame twubaha ibibazo abanyamakuru bubahuka bakamubaza kandi ari Nyakubahwa mwari mwabona haruwo yarakariye cyangwa yafunze !!! ubuse ko bamwita muzehe ko bitamubabaje nkandetswe Y Grace babajije niba ashaje ntababare mwe batanyurwa mukaba mwashyuhije imitwe muvuga nabi Manzi !!! ubuse abanyamakuru se mwiyibagije ko babariza ibibazo abaturage da !! bavuga ibivugwa hanze ndetse bakagaragaza ibitekerezo abaturage bafite ? Lion naragukunze ukora akazi kawe neza mon cher !! uradushyushya bien nta n ivangura ugira barakubeshyera ahubwo abo babivuga nibo barigira !!
Musubize12.07.2012 saa 06:45
monique
Birasanzwe yaba umuPoliticien, umuhanzi, undi muntu se iyo ahuye nabantu yemeye ko bamubaza ibibazo bitandukanye cg ari muri interview, agira uko asubiza ibyo bamubaza kandi ibisubizo atanze na reaction agaragaje kubintu nibyo biha isura ibyo bamubajije... ; Nabantu biyamamaza kubuPresident bw'ibihugu bababaza ibibazo bitandukanye(kuburyo uri umufana we ushobora kutabyumva neza) iyo asubije nabi cg abifashe nabi niho hava ngo bamubajije ibibazo bibi cg nabi...!? ariko wowe usubije iyo usubije neza bikongerera amajwi nabafana....ndetse no gutsinda. Kubantu babyumvise ukuntu kutari kwiza nuko Young Grace atashoboye gusubiza ibyo bamubaza nkumuntu uri mumarushanwa, iyo amenye uko asubiza ibyo bamubajije ntanarakare abantu bari kuba bavuga "GO Young Grace" bikanamwonegrera abafana... So ntagishya kirimo nta nikosa mbonamo
Musubize12.07.2012 saa 05:43
Jojo
Comments zawe ni mature. Nanjye ni ko mbibona. Nta mpamvu yo kwegura nta kosa wakoze. Ahubwo n'abandi bahanzi bitegure ko bashobora kubazwa n'importe quoi !!
19.07.2012 saa 01:37
Dodos
manzi,wavuze ukuri,gusa bihangane ukuri kuraryana.
Musubize12.07.2012 saa 03:44
kelly
manzi,wavuze ukuri,gusa bihangane ukuri kuraryana.
Musubize12.07.2012 saa 03:44
kelly
mbona Y grace atari gusa. umuntu utuma MC w'inzobere nka Lion yegura
Musubize12.07.2012 saa 03:35
eric
MANZI, uri umuntu w"umugabo abo bavuga ivangura ntimubareke bavuge bafite umwanya wowe uri umwere kuko kumubaza kuriya nukugirango abanyarwanda bashire amatsiko bumve ko GRACE atorwa n,abanyarwanda muri rusange so Lion we lv u kdi Courage.
Musubize12.07.2012 saa 02:12
Kamikazi
Lion, iyi si impamvu yo kwegura. ubusanzwe akamaro kawe hariya no hutuma tumenya ukuri birimo. Niba ibintu bivugwa twese tubyumva, byari ngombwa ko nyirubwite agira icyo atubwira mu ruhame kugira ngo natwe abafana be tumenyr koko umuntu dushyigikiye uwo ari we. Ahubwo ababifashe nabi bari bakwiye kumenya ibyiza biva mu kuvugisha ukuri bakagushyigikira. Birakwiye ko abahanzi bacu batubwiza ukuri tukamenya abo dushyigikira abo ari bo.
Musubize12.07.2012 saa 01:53
Deo
Jay Polly me nkumuntu ugutora nkurikije messagea utanga in ur songz uvugira abantu nkatwe usanga akenshi Leta ndetse nabakire batatuvugira,njye nkubonamo umuhanuzi kdi Jah will help u Even if nubwo bakuriganya ntutware igikombe imana icishiriza inzira aho zitari bareke .keep it up
Musubize12.07.2012 saa 01:35
Reid
yes lion i like people behave like that you are do not think more on what happened all you said was right and they are spoken with many people
Musubize11.07.2012 saa 16:47
eric
ariko kuki abantu ishari nurwango byaturenze ubwose kuba yaoung grace arimuripggss nigitangaza ibyokuba akuze ntabyemere sigitangaza muri footballse birirwa babesha tutareba none umwana arashaka imibereho mugahuma azanakira bibarye nubusanzwe afite famill ikize so ntimukagre ishari manzi yakoze ubuswa niba yariyabyumvise niwe wenyine bavugaga kadi naba star bagombakuvugwa cyane kuwo uzamutse vuba abari kumusebyanabo byananiye bkora ibintu iwabo btabishaka murekemnzi uvugango nimwenewabo amufitiye ishari pe egura nibyo niwowese uzikwamamazawenyine.
Musubize11.07.2012 saa 12:24
karake
big up manzi nta mpamvu yo kwiteza rubanda harimo n,inzana nyinshi cyane kuko uri umusaza dukunda kdi twubaha gusa habayeho amarushanwa ya ba mc uwagukurikira yaza ari uwa7none ngobaranenga mc banenze pggss ko nta mc utabaza. kdi ibyo yabajije yasobanuye ko yarari guca urugambo rw,ibivugwa, mwagiye mwubaka izina ry.umuntu mutitwaje amatiku kuki nkowless atasakuje ? nuko deja ari star kdi yabikoreye mu buryo bwa muzica so ntago under ground utakurikira na pacy muri hip pop yatuma mwaduka lion ahubwo grace yaririmbye ikimenyane kuko yari azi uburyo azazamukamo naho ibyirushanwa byo nasanze bari gutora umuhanzi utazwi cyane ntago ari ukunzwe cyane mwatumye naringiye kurenza amasaha yo gutora numero8 jp kuko afite hip pop ibimwemerera .naho reba tom close yarahasize umutwe ubu se pggss ifite igifaru uriya mwana azaririmbiramo ahaaa njye ntabereye ndumva final ari abahungu bazayikora naho primus yo nayizinutswe nzajya ninywera mountain diu tnks
Musubize11.07.2012 saa 12:20
vanso
big up manzi nta mpamvu yo kwiteza rubanda harimo n,inzana nyinshi cyane kuko uri umusaza dukunda kdi twubaha gusa habayeho amarushanwa ya ba mc uwagukurikira yaza ari uwa7none ngobaranenga mc banenze pggss ko nta mc utabaza. kdi ibyo yabajije yasobanuye ko yarari guca urugambo rw,ibivugwa, mwagiye mwubaka izina ry.umuntu mutitwaje amatiku kuki nkowless atasakuje ? nuko deja ari star kdi yabikoreye mu buryo bwa muzica so ntago under ground utakurikira na pacy muri hip pop yatuma mwaduka lion ahubwo grace yaririmbye ikimenyane kuko yari azi uburyo azazamukamo naho ibyirushanwa byo nasanze bari gutora umuhanzi utazwi cyane ntago ari ukunzwe cyane mwatumye naringiye kurenza amasaha yo gutora numero8 jp kuko afite hip pop ibimwemerera .naho reba tom close yarahasize umutwe ubu se pggss ifite igifaru uriya mwana azaririmbiramo ahaaa njye ntabereye ndumva final ari abahungu bazayikora naho primus yo nayizinutswe nzajya ninywera mountain diu tnks
Musubize11.07.2012 saa 12:20
vanso
1 | 2 | 3 | 4 | 5

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!