Nyuma y’ibyavuzwe, igitaramo gishya Lion Imanzi yakoze yaranzwe no kwitwararika cyane


Yanditswe kuya 19-07-2012 - Saa 10:56' na Richard IRAKOZE

Umususurutsabirori Lion Imanzi aheruka gutangaza ko yasezeye ku mirimo ye yo kuba Mc muri PGGSS II. Nyuma y’igihe gito yahise yongera gutangaza ko atagisezeye ahubwo azakomeza akazi ke nk’uko bisanzwe. Mu gitaramo aheruka gukora nyuma y’ayo magambo yagarutsweho na benshi, Lion Imanzi yaranzwe no gukoresha amagambo yumvikanisha kwigengesera cyane.

Ubwo yongeraga guhurira mu ruhame n’umuraperikazi Young Grace, (ari nawe wari wabaye imbarutso yo gushaka gusezera kwe biturutse ku magambo Young Grace yari yatangaje ko ngo yaba yari yarakomerekejwe n’uko Lion Imanzi ngo yamusebeje mu ruhame avuga ko akecuye kandi ko ngo atorwa n’abo mu muryango we gusa), Lion Imanzi yamubajije uko yiteguye gukomeza cyangwa gusezererwa iryo joro atangiza aya mamgambo agira ati :”Nk’uko nabajije abandi, Young Grace….”

Lion Imanzi ubusanzwe ukunda kuyobora ibiganiro yongeramo amagambo asetsa, kuri uyu mugoroba wo kuwa 14 Nyakanga 2012 hatangazwaga abahanzi 2 bagomba gukomeza, nta magambo nk’ayo yigeze akoresha.

Lion Imanzi kandi nta yandi magambo yo kubaza abahanzi no kubaganiriza ku bijyanye n’amakuru atandukanye aba abavugwaho cyangwa se n’andi magambo yakundaga gukoresha y’ubuzima bwa gihanzi yigeze akoresha.

Ubwo twahamagaraga Lion Imanzi ngo tumubaze impamvu nta jambo na rimwe rivuga ku magambo y’ukwegura n’ugusubira muri Guma Guma yavuzeho muri iki gitaramo, yatubwiye ko ntacyo yifuza kubivugaho.

Yatubwiye kandi ko atifuza no kubigarukaho avuga ko adakunda kuvuga ku byashize, kuri we.

Lion Imanzi yagize ati :”Ntabwo nkunda ibintu byo gusubira inyuma”.

Young Grace aganira na IGIHE, we yavuze ko nta bibazo agifitanye na Lion Imanzi. Young Grace avuga kandi ko iby’ukwegura kwa Lion Imanzi atigeze abyitaho cyane avuga ko adakunda kumenya gahunda z’abandi bantu.

N'ubwo yari afite morale Lion Imanzi yavugaga yitondeye buri jambo
Lion Imanzi afungura impapuro zanditseho amazina y'abahanzi batowe kurusha abandi
Lion areba uko Young Grace asezera ku bafana be-Byose yabikoranaga ukwigengesera kwinshi
IBITEKEREZO
vraiment ntago ari amagambo yo kuvugira muri public nkiriya
Musubize29.07.2012 saa 04:38
m chou
we study from our errors,so lion big up.gusa nkumwuga wawe ugomba kumenya abo murikumwe.so do your best
Musubize20.07.2012 saa 07:28
patrick
ok.les erreurs nous apprends.nibyiza ko yize.ariko rero nanone nta mu MC wo kwambara kuriya.igi T-shirt yatebeje mumukandara igice cy'imbere gusa ?cmon,igihe uhagaze imbere y'imbaga ugomba kwambara ibintu abantu baba bafite amatsiko yo kumva icyo uri buvuge.thx
Musubize20.07.2012 saa 02:24
######
ibyo uvuze nibyo,nubwo uri umu star ariko wari wambaye nabi pe.naho amagambo yo uyareke kuko ururimi rurica .vuga ibikureba naho ibya santiments ubireke ,kuko twese turaziranye.gucengana mumagambo twese twabishobora nuko bamwe mukeka ko muri intwoza mu kuvuga .
20.07.2012 saa 17:40
mugabo
UBUNDI AMAGAMBO MABI ASESEREZA NTAMBWO ABA ARIMEZA MURI SOSIETE , UREBE AHO MUGESERA LEO BIMUGEJEJE.
Musubize19.07.2012 saa 06:13
patient
Birababaje cyane kubona ugereranya amagambo ya MC naya Mugesera, umenya utayazi cyangwa udashaka kumenya icyo yakoze, Mugesera numuntu mubi cyane kwisi y'Imana azabazwa byinshi, Ntuzongere kuzana Mugesera mubintu byo kwishima no kwidagadura.
21.07.2012 saa 11:10
kiriyo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!