Abanyarwanda bo muri Diaspora ya Indiana na Michigan (muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika) bashyigikiye abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije muri Kaminuza ya Notre Dame iri muri Leta ya Indiana, ari bo Dina Mbabazi na Masengesho Joseph bombi bigaga muri Engineering and science Entrepreneurship masters.
Ibi birori byabereye muri Michiga Niles Inn& Conference Center, kuwa 11 Kanama 2012.
Ubwo yafatanga ijambo, uhagarariye Diaspora ya Michigan na Indiana, Gatete Gaetan, yashimiye abarangije, abakangurira kuzaba urumuri aho bazajya hose, bihesha agaciro bagakoresha ubumenyi bwabo neza mu nyungu zabo bw’ite ndetse no ku z’igihugu cyababyaye.
Mu bandi bafashe ijambo harimo ushinzwe Urubyiruko n’Umuco muri Diaspora ya Indiana na Michigan Rutsobe Nsengiyumva, ari nawe watangije ibirori, nawe washimye abarangije.
Yibukije kandi urubyiruko rwo muri Oklahoma Christian University n’urwo muri Indiana na Michigan ko rugomba kwiyubaka mu bumenyi rugakomeza guhesha u Rwanda agaciro, no kuruteza imbere mu majyambere.
Mu munezero mwinshi n’ubwuzu abarangije bashimiye byimazeyo Diaspora ya Indiana na Michigan ku nkunga babateye kugira ngo umunsi mukuru wabo ugende neza, babasezeraniye ko nabo bazababa hafi bagakomeza gukorana.
Nyuma yaho hafashwe ifoto y’urwibutso y’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University n’urwa Diaspora ya Indiana na Michigan nk’ikimenyetso cy’ubumwe no gukorana mu guteza imbere u Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Texas : Umunyarwanda yahitanwe n’impanuka ikomeye y’imodoka
17.03.2013 |
|
Matonge, agace ka Buruseli Abanyarwanda basigaye bagendamo bigengesereye
5.02.2013 |
|
Nyetera, umwe mu bakomoka mu muryango w’Umwami Kigeli III Ndabarasa yapfuye
17.09.2012 |
|
U Bubiligi : Ambasaderi Masozera arahamaragira Abanyarwanda gushyigikira Ikigega Agaciro
12.09.2012 |
|
U Bwongereza : Bamwe mu Banyarwanda barakusanya inkunga yo gushyira mu kigega Agaciro
10.09.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |