Abanyarwanda baba muri Burkina Faso bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Burkina Faso bifatanyije n’inshuti zabo zo muri iki gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye muri Hotel Laïco Ouaga 2000 ku wa 27 Mata 2019. Witabiriwe n’abantu barenga ijana barimo Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, abayobozi n’abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda.

Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’abanyarwanda muri Burkina Faso, Habiyaremye Fulgence, yashimangiye ko kwibuka Jenoside bikwiye kuba inshingano y’ibihugu byose.

Yibukije ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gikwiye kujyana no gufasha abarokotse Jenoside kongera gukomera.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Burkina Faso, Kamanzi Stanislas ufite ibiro muri Nigeria, yasangije abitabiriye uwo muhango amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 zishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Yavuze ko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare na politiki mbi y’ivangura y’ubutegetsi bwariho.

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko u Rwanda rwavuye ahantu habi bitewe n’amateka rwanyuzemo ariko rwanabonye imbaraga zo kongera guhaguruka rukabaho mu bumwe nk’umuryango uharanira kwiteza imbere.

Yagize ati “Abiciwe bemeye nta gahato kubabarira ababiciye mu gihe bemeye gusaba imbabazi. U Rwanda rurangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo cy’ahazaza, buha amahirwe angana abaturarwanda bose aho bava bakagera.’’

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwubatse uburyo bwereka buri wese mu barutuye ko afite uruhare mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingufu, Porgo Mamadou, yashimiye Abanyarwanda bataheranywe n’agahinda ahubwo bagafatanya kubaka igihugu gitangarirwa n’amahanga.

Ambasaderi w’u Bubiligi muri Burkina Faso, Lieven De la Marche, wavuze mu izina ry’abadipolomate bagenzi be, yakomoje ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside utarashoboye kuyikumira no kuyihagarika.

Yahamagariye amahanga gufata ingamba zigamije gukumira ko ibyabaye mu Rwanda byongera kubaho mu mateka y’ikiremwamuntu.

Umuhango wo kwibuka mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso watangiwemo ubutumwa bunyuze mu ndirimbo n’imivugo buvuga ku mateka u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko rwongeye kwiyubaka nk’igihugu kitarangwamo ivangura.

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n'Abakozi, Sheikh Harerimana Musa Fazil, ari mu bitabiriye uyu muhango wabereye i Ouagadougou
Abanyarwanda baba muri Burkina Faso bifatanyije n'inshuti zabo mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Burkina Faso, Kamanzi Stanislas, acana urumuri rutazima rugaragaza icyizere cy'ahazaza
Ambasaderi w’u Bubiligi muri Burkina Faso, Lieven De la Marche, acana urumuri rw'icyizere
Abana bavuze umuvugo ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100
Ambasaderi w’u Bubiligi muri Burkina Faso, Lieven De la Marche, yavuze ko iterambere u Rwanda rwagezeho rikwiye kwigirwaho n'amahanga
Umuhango wo kwibuka witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza