Abanyarwanda bo muri Leta ya Oregon bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2019 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bo muri Leta ya Oregon, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanyije n’inshuti z’igihugu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye mu nzu ndangamateka ya Oregon (Oregon Historical Society) mu mpera za Gicurasi 2019.

Witabiriwe n’abasaga 200, barimo Abanyarwanda bahatuye inshuti zabo, abayobozi bo muri ako gace, abagize Umuryango wa “Never again Coalition” n’uw’ Abayahudi muri Portland ndetse na Dr. Shirley Jackson wo mu Ishami ry’Amateka y’Abirabura muri Kaminuza ya Portland State.

Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwakorewe mu Mujyi wa Oregon, no guha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi no gucana urumuri rw’icyizere.

Turaturanye Emmanuel yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Yavuze ko amateka atazabaherana ko bazahora baharanira ko umuryango utazima bityo abariho bajye bahora bibuka kandi baha icyubahiro ababo bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ubutumwa bunyuze mu ndirimbo n’umuvugo wiswe ‘We will remember them’ bishatse kuvuga ko ‘Tuzahora tubibuka’ w’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Oregon.

Ruhiri Felix uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Oregon yagarutse ku nsanganyamatsiko yo “Kwibuka Twiyubaka”, anashimangira ko Abanyarwanda n’inshuti zabo bakwiye kubizirikana.

Yakomeje avuga ko “Nubwo u Rwanda n’Abanyarwanda baciye mu bihe bitoroshye, haracyari benshi bakigiza nkana bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yasabye inshuti z’u Rwanda kujya bitondera no gushishoza mu gihe bahawe amakuru Atari yo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kayijuka Frank, yabwiye abitabiriye iki gikorwa uko Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.

Yagarutse kandi ku bwitange bwa FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’ubutwari bw’abacitse ku icumu bemeye kubabarira ababiciye imiryango yabo kugira ngo igihugu cyongere kubaho.

Yibukije abari aho ko “Urwango rwahawe intebe n’amacakubiri byatugejeje kuri Jenoside, byari bigiye kurimbura igihugu ariko urwango rwaratsinzwe. Ubu dushimishwa no kubona u Rwanda rwariteje imbere muri politiki, ubukungu n’ ubuzima rusange.”

Yakomeje agira ati “Nubwo twishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho hari amashitani ayobowe n’udutsiko cyangwa amashyirahamwe y’abiyita ko bavugira rubanda, bashaka gusubiza igihugu inyuma kugera naho bahakana Jenoside yakowe abatutsi. Abenshi muri aho bantu bihishe mu bihugu by’amahanga harimo na Amerika.”

U Rwanda n’abanyarwanda bari mu minsi ijana yo kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorerwaga mu 1994.

Ni igikorwa cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka
Umujyanama wa mbere muri Ambassade y'u Rwanda muri Amerika, Frank Kayijuka ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Abanyarwanda bo muri Leta ya Oregon bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza