Amb. Ngarambe yagaragaje ko Afurika idashobora gutera imbere ruswa ikimunga ubukungu bwayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2018 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, akaba ari nawe uruhagarariye mu biro by’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, Dr. François Xavier Ngarambe, yagaragaje ko ibihugu by’umugabane wa Afurika aribyo bishegeshwa cyane na ruswa kandi ko bidashobora gutera imbere mu gihe idakumiriwe.

Yabigarutseho ku wa 25 Gicurasi 2018, ubwo i Genève mu Busuwisi hizihizwaga umunsi w’ukwigenga kwa Afurika, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa: inzira iganisha ku mpinduka zirambye za Afurika”

Muri iki gihe, Afurika ihombera nibura miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu bikorwa bitemewe byo guhanahana amafaranga. Ni amafaranga aruta kure ayo uyu mugabane uhabwa nk’inkunga. Ni mu gihe kandi mu myaka 50 ishize, Afurika yahombye miliyari 1000, zingana n’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere yahawe muri icyo gihe.

Iyi ni imwe mu mpamvu ikibazo cya ruswa n’ibindi bihombya umugabane byahagurukiwe bikazanaganirwaho. Kugeza ubu, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa biturutse ahanini mu ngamba zashyizweho zirimo guhana abayifatiwemo.

Amb. Ngarambe, wavuze mu izina ry’Umuyobozi wa Afuruka Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka wa 2018, ariwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame; yagaragaje ko n’ubwo ruswa ari ikibazo kireba Isi muri rusange, ingaruka zayo zifite umwihariko mu kumunga ubukungu bw’ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Ati “Ruswa ni imungu imunga ubukungu, igatera ubukene bugira ingaruka ku mibereho y’abaturage nko kubura amikoro yo kwivuza; kugana uburezi; ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yagarutse ku kamaro k’imiyoborere myiza mu gukumira no kurwanya ruswa, erekana ko ariyo mpamvu raporo zitangwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International’ zihora zishyira u Rwanda, Cap-vert na Botswana mu bihugu byateye intambwe ikomeye mu gukumira no kurwanya ruswa.

Ubutumwa bw’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bwatanzwe n’umuyobozi uhagarariye uwo muryango muri Loni, Ajay Kumar Bramdeo, yashimiye abakurambere ba Afurika bashinze AU, avuga ko n’ubwo ari umuryango waranzwe n’inenge nyinshi, ariko wabashije kurokoka ibibazo byinshi wagiye uhura nabyo.

Bimwe muri ibyo bibazo byatewe n’abanyafurika ubwabo ibindi biterwa n’ibihugu byo hanze yayo byagiye byivanga mu miyoborere yayo, bikabiba inzangano n’amacakubiri mu banyafurika.

Yavuze ko uyu muryango warokotse intambara y’ubutita, anashimangira ko waharaniye ubusugire bwa Afurika kandi uyikura mu bukoloni, unatangiza imishinga y’amategeko yabaye umusingi uyiganisha kuri demokarasi n’ubutwererane.

Ati “N’ubwo dufite byinshi twishimira tumaze kugeraho, tugomba kuba maso kuko tugifite inzira ndende kugira ngo tugere aho twifuza kugera nk’abanyafurika ndetse no gusigasira ibyo tumaze kugeraho.”

Muri ibyo birori, harebwe filimi igaragaza ubuzima n’ibigwi bya Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo; n’ibindi bikorwa birimo gusabana, kwidagadura, gusangira amafunguro ya kinyafurika; biherekejwe n’imbyino n’indirimbo biranga imico yo hirya no hino muri Afurika.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Afurika mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye, Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga bakorera i Genève.

Ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza