Amb. Rugira yamaganye abagoreka inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 Mata 2019 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira yahamagariye abantu bose kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayiha inyito idakwiriye.

Rugira yavuze ko ntawe ukwiriye gukinisha guha indi nyito Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko nta we ukinisha gufata Jenoside yakorewe Abayahudi ngo ayite iyakorewe Abadage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Anvers.

Ambasaderi Rugira yavuze ko atari buri munyarwanda wese wahigwaga muri Jenoside uretse umututsi, ari nayo nkomoko y’inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Yagize ati “Jenoside ntiyakozwe kubera umujinya w’abaturage bahoreraga Perezida wishwe. Muri Jenoside ntihahigwaga abaturage bose b’u Rwanda, hahigwagwa abatutsi gusa.”

Yashimangiye ko kuva mu 1959 Abatutsi ari bo batotejwe , bakameneshwa abandi bakagenda bicwa gahoro gahoro.

Ati “Ibaze Jenoside yakorewe Abayahudi yiswe iyakorewe Abadage, ntibishoboka; Abayahudi baba muri Anvers n’ahandi ntibabyihanganira na rimwe.”

Amb. Rugira yagarutse ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ababa muri ako gace ka Anvers.

Ati “ Harimo abashakashatsi nka Fillip Reyntjens uzwiho gushaka kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri mu Rwanda; hakaba n’abanyamakuru n’Abavoka berekana ko ibyabaye mu Rwanda ari intambara z’amoko nk’izimenyerewe muri Afurika.”

Yamaganye abagoreka amateka, bavuga ko n’Abahutu bakorewe Jenoside. Ati “FPR ntiyakoreye Jenoside Abahutu yaba mu Rwanda cyangwa ahandi, ahubwo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, inakuraho ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarimakajwe.”

Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice - Belgique, Félicité Lyamukuru na we yamaganye abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bayiha amazina bishakiye.

Lyamukuru yavuze ko nta we abarokotse Jenoside bazemerera kugoreka amateka bareba.

Ati “ Amateka nta wayagoreka duhari kuko ntituzabyemera. Ubuhamya buzakomeza butangwe kuko turiho ngo tubibere abahamya.”

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu karere ka Flandre, Gunther Vanpraet, yavuze ko ashimishwa n’uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside.

Vanpraet yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe neza mbere kuko ubusanzwe Jenoside atari ikintu kikubita hasi umunsi umwe.

Uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri Anvers, Charles Mwumvirangoma yavuze ko kwibuka ari intwaro ikomeye kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Donata Mukabayiro warokotse Jenoside yanenze cyane amahanga yatereranye u Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga, kugeza ubwo ingabo za Loni zari mu Rwanda zisize abatutsi zikigendera kandi zarabonaga ko bari guhigwa.

Igihugu cy’u Bubiligi giherutse gutera intambwe mu guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagituyemo, gitora itegeko rihana abahakana n’abapfobya iyo Jenoside.

Claude Shema avuga ijambo ritangiza urugendo rwo kwibuka
Habanje kubaho urugendo rwo kwibuka, baca mu mihanda ya Anvers
Abanyarwanda bo muri Anvers, Bruxelles, Charleroi, Namur, Flandre occidentale n'ahandi bari bitabiriye ari benshi
Amb. Amandin Rugira, ageza ku bitabiriye ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Charles Mwumvirangoma uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Anvers
Giramata Schmit wayoboye ibiganiro anasemura mu ndimi zo muri ako karere kavuga Igifarama
Gunther Vanpraet, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu karere ka Flandre (Consul Honoraire du Rwanda en Flandre)
Hatanzwe n’ubuhamya bw’umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Donata Mukabayiro
Jinnih Beels wari uhagarariye Umuyobozi w’umujyi wa Anvers
Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice - Belgique, Félicité Lyamukuru
Umuririmbyi Nyiranyamibwa Suzanne mu ndirimbo yise 'Ese mbaze nde?'
Urubyiruko rwahawe umwanya rugaragaza ko Jenoside itazongera ukundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza