Bishop Rucyahana yasabye abanyarwanda baba muri Amerika kurangwa no kwiyoroshya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki 1 kugeza kuya 3 Nzeli uyu mwaka, abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahuriye mu mujyi wa Dayton ho muri Leta ya Ohio mu giterange ngarukamwaka cya “Rwandan Christian Convention - RCC” .

Iki giterane abanyarwanda bahuriramo bakaramya, bagahimbaza, bagasengera u Rwanda ndetse bakumva inyigisho zibakangurira guharanira ubumwe n’urukundo rw’Abanyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye icyo giterane, yabahamagariye kwirinda amacakubiri, inzangano n’ibitera umwiryane mu bantu.

Rucyahana yibukije abitabiriye iki giterane ko ari bo Imana igomba gucamo mu kuzana impinduka. Yavuze ko muri iyi minsi abantu batacyifuza guca bugufi, ko bifuza kwikuza asaba aba banyarwanda kwirinda iyi myitwarire.

Yagize ati “Hari ugomba kwicisha bugufi kugira ngo arokore abavandimwe be. Nimwe mugomba kurokora Isi, muharanira icyubahiro cyanyu, amajyambere yanyu, kubaho neza kwanyu n’umugisha wanyu.”

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC, Manzi Lawrence yashimiye abateguye igiterane, anashimangira ko Imana iri kumwe n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, ashingiye ku buyobozi u Rwanda rufite bwita ku nyungu z’abenegihugu aho baba bari hose, icyubahiro u Rwanda n’abayobozi barwo bafitiwe n’andi mahanga n’ibindi.

Yatanze urugero rw’uko Perezida Paul Kagame yatoranijwe na bagenzi be kuyobora amavugura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uko u Rwanda rufite amahoro ingabo z’uRwanda zikaba zibungabunga amahoro y’ibindi bihugu, ibyegeranyo mpuzamahanga bigaraza ko u Rwanda ari Igihugu kiza kurereramo umwana w’umukobwa, aho umugore afite uburenganzira bungana n’ubw’umugabo n’ibindi.

Uyu muyobozi yahamagariye abaturage ba Dayton kugera ikirenge mu cy’abandi Banyarwanda batuye muri Leta zindi zisaga 17 zo muri Amerika bamaze kwishyira hamwe aho batuye (RCAs) kugira ngo bikemurire ibibazo. Yasabye abari baraho kwirinda gahunda mbi zitari iz’iterambere ry’igihugu, kwirinda ababashuka, kandi abizeza ko Ambasade yiteguye kubaha serivisi zibagenewe nk’Abanyarwanda.

Abandi batanze inyigisho zafashiije benshi bitabiriye iki giterane, zijyanye n’urukundo, kubabarira n’isanamitima ni Musenyeri Enoch Dusingizimana, Pasiteri Amon Kajabika, uyobora itorero rya “Assemblies of God”, muri Dayton, Ohio na Pasiteri Chantal Mudahogora, waje uturutse muri Canada.

Hari kandi n’abahanzi b’ibyamamare nka Adrien Misigaro, wari turutse Texas na Fiston Bujambi waturutse Virginia, ndetse n’Amakorali aturutse mu matorero ya Dayton.

Igiterane cya Rwandan Christian Convention cyatangijwe mu 2015 kigamije kugarura urukundo n’ubumwe hagati y’Abanyarwanda by’umwihariko baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ababa muri Canada.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana
abanyarwanda baba muri USA bahuriye mu mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio mu giterange ngarukamwaka cya “Rwandan Christian Convention"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza