Canada: Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Hamilton mu ntara ya Ontario muri Canada hamwe n’inshuti zabo, bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho nyuma y’urugendo hakurikiyeho ibiganiro mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Hamilton.

Umwarimu muri Kaminuza ya Stanford muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Dr. Zachary Kaufman, yasobanuye birambuye uko ubutabera mpuzamahanga bwakoze biguru ntege mu gucira imanza abakoze Jenoside mu Rwanda, dore ko anabifitemo ubunararibonye kuko yakoze mu nkiko mpanabyaha za ICTR na ICC.

Yagaragaje ko nubwo izo nkiko zitujuje inshingano zazo, u Rwanda rwishakiye ibisuzo rugashyiraho inkiko Gacaca zigamije ubutabera bwunga, zica imanza nyinshi mu gihe gito ugereranyije na ICTR yatanzwemo amafaranga menshi ariko ntigaragaze umusaruro ushimishije.

Yashoje ikiganiro agaragaza ko hari amasomo amahanga akwiriye kwigira ku Rwanda, anagaruka ku kibazo cy’abapfobya jenoside, asaba ko ibihugu bishyiraho amategeko ahana abayipfobya nk’uko u Bubiligi buherutse kubikora.

Shakilla Umutoni uhagarariye u Rwanda muri Canada witabiriye uyu muhango, yashimiye abawitabiriye bose, anagaruka ku ngabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanagira uruhare mu kubaka igihugu cyari cyasenyutse.

Yagarutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ku wa 7 Mata abwiraga abarokotse Jenoside, ati “turabizi ko tubasaba byinshi muri uru rugendo rwo kwibuka twiyubaka, ni uko arimwe mufite icyo mutanga cyane cyane gutanga imbabazi ku bahekuye gihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Yagarutse ku rugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashishikariza urubyiruko kwiga amateka na bo bakagira uruhare muri urwo rugamba kuko ababikora benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga kandi urubyiruko rukaba rubifitemo ubumenyi.

Yasoje yishimira ubufatanye hagati ya Canada n’u Rwanda, yishimira uko icyo gihugu cyafashe iya mbere mu kohereza abaregwa ibyaha bya jenoside mu Rwanda ngo baburanishirizwe aho bakoreye ibyaha, anashimira ubuyobozi bwohereje itsinda riyobwe na Guverineri Mukuru Julie Payette mu kwifatanya n’abanyarwanda mu Kwibuka.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Hamilton, Chief Eric Girt, yagaragaje ko Jenoside itari gushoboka iyo inzego z’umutekano zitabigiramo uruhare, avuga ko mu kazi kabo habamo guhitamo kandi hakwiye kurebwa igikwiye mu kurinda abantu n’ibintu.

Yanavuze ko abantu muri iki gihe batarebye neza ibyahaye mu Rwanda byaba ahantu aho ariho hose ndetse no muri Canada, “nubwo turi igihugu gitekanye.”

Mu bandi bashyitsi bitabiriye uyu muhango harimo abadepite batatu David Sweet, David Christopherson na Bob Bratina, bose bagarutse ku butumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi gikorwa gikomeye cyaranze uyu muhango ni ubutumwa bwatanzwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.

Bamaze gucana urumuri rw’icyizere, bavuze imivugo yo kwibuka akababaro k’abishwe n’ak’abarokotse. Urubyiruko rufite hagati n’imyaka 18 na 25 ruvuka ku babyeyi barokotse jenoside rwarijije benshi, ruti “turabizi ko turi imbuto z’akababaro kanyu. Turabashimira ko muhora muduha icyizere mwirengagije ibyo mwaciyemo; tumaze gukura ubu natwe dufite inshingano zo kubafasha muri urwo rugamba rwo gahangana n’ingaruka za jenoside.”

Bakomeje bagaragaza ko nubwo batuye mu mahanga umutima wabo uba mu Rwanda, ko bazafatanya n’urundi rubyiruko mu gusigasira igihugu cyabo kuko hari abitanze bakemera kumena amaraso yabo ngo babarokore.

Barumuna babo bari mu kigero cy’imyaka 7 kugera kuri 15 bo batanze ubutumwa banasoma amazina y’abo mu miryango yabo yishwe, bababwira ko bakwifuje kuba baravutse bakiriho ngo babamenye ariko ko bitakunze, ko bazakora ibishoboka byose ngo baharanire ko nubwo batagihari, batazibagirana.

Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo Kwibuka
Ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Hamilton
Shakilla Umutoni uhagarariye u Rwanda muri Canada witabiriye uyu muhango, yashimiye abawitabiriye bose
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Hamilton, Chief Eric Girt, ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka
David Christopherson, umudepite mu nteko ishingamategeko ya Canada, avuga ijambo
Depite Christopherson ashyikiriza umusangiza w’amagambo, Chantal Mudahogora, umupira n'ikirango kiriho izina rye yakoresheje mu muhango wo Kwibuka ubwo yari mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’uko Canada izahora hafi y’Abanyarwanda mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka za Jenoside
Depite Bob Bratina ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango
Hacanwe urumuri rw'icyizere mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Aba bana batanze ubutumwa bwakoze benshi ku mutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza