Cape Town: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2018 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo bifatanyije n’inshuti zabo zisaga 250 mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye i Cape Town ku wa 27 Gicurasi 2018, wacaniwemo urumuri rw’icyizere nyuma cyo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izindi Jenoside zabereye mu bindi bice by’Isi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wigisha Amasomo avuga kuri Jenoside yakorewe ‘‘Abayahudi’’ mu Nteganyanyigisho z’Amashuri Yisumbuye (The South African Holocaust & Genocide Foundation (SAHGF), Richard Freedman, yavuze ko ikiremwamuntu gishingiye ku buryo bufitanye isano n’inkomoko yacyo.

Mu kiganiro yatanze yagarutse ku nsanganyamatsiko ivuga ku ngingo y’u “Rwanda na Pologne: urugendo rugana mu mwijima” kigaruka ku masomo yakuye mu ngendo yagiriye mu bihugu byombi, amateka byanyuzemo n’uburyo byongeye kwiyubaka.

Muri uyu muhango hanasomwe ku butumwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ku wa 7 Mata 2018, mu itangizwa ry’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko gufasha abari mu kaga bigomba kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, no guharanira ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Cape Town, Kajabo Ernest, yasabye buri wese gukora cyane mu gutegura ahazaza heza h’u Rwanda, anashimira inshuti zarwo ku bufatanye zigira mu gukomeza guhindura isura yarwo.

Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, bwagenewe abari muri uwo muhango, bwagaragaje uko u Rwanda rukomeza kwishakamo ibisubizo ku bibazo bitandukanye rufite no gushimira inshuti zarwo zidahwema kuruba hafi.

Muri uyu muhango, umuhanzi Jeremy Danneman n’umukirigitananga, Sophie Nzayisenga baririmbye indirimbo zikubiyemo ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi watangiwemo ubutumwa butandukanye
Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Cape Town bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni
Hacanwe urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza