Florida: Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’Abanyamerika b’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta ya Florida, mu kwezi gushize bahuriye muri Kaminuza ya Florida y’Amajyaruguru (University of North Florida, UNF) iherereye mu Mujyi wa Jacksonville, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imihango yose yabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barimo impuguke zigisha muri iyo kaminuza, abanyamadini, imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu mujyi wa Jacksonville n’Abanyarwanda baturutse imihanda yose muri Florida.

Nyuma y”urugendo habaye umwanya wo gucana urumuri rw’icyizere n’umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside, byakurikiwe n’amasengesho yayobowe na José Vega uyobora Umuryango World Relief muri Jacksonville.

Umuyobozi w’Ishuri rya Hicks Honors rya UNF, Dr. Jeff Chamberlain, yihanganishije Abanyarwanda, yongeraho ko Isi yabatereranye ariko ashimishwa n’ukuntu bafatanyije bakubaka igihugu cyabo.

Dr. Adrian F. Harper, Sr, uyobora NCF Diagnostics & DNA Technologies akaba n’inshuti y’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Jacksonville, yavuze ijambo ryihanganisha u Rwanda n’Abanyarwanda kandi anizeza ubufatanye mu gushyigikira inzira y’iterambere y’iki gihugu.

Muri uwo muhango kandi herekanywe filime mbarankuru yiswe ‘Kwibuka 25, Remember, Unite, Renew’ yasobanuraga akaga Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’uruhare Inkiko Gacaca zagize mu gucira imanza abakoze Jenoside, inagaragaza uko abayigizemo uruhare bemeraga ibyaha n’uko abacitse ku icumu babababariye.

Nshimyumuremyi Gerard uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Leta ya Florida, yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa UNF bwemeye kwakira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura uburyo yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta y’icyo gihe.

Yagaragaje ko ubu u Rwanda rufite ubuyobozi butajegajega, bwiyemeje kurwanya Jenoside ku Isi hose, rugatanga ingabo zo gutabara aho rukomeye kandi Abanyarwanda bakaba barubatswemo icyizere. Yanatanze ubuhamya bw’uko Abatutsi bahizwe mu gace ka Kicukiro kugeza ubwo RPA ibabohoreje.

Umwalimu w’Amateka muri Kaminuza ya UNF, Prof Chau Kelly, we yagereranyije akaga Abanyarwanda bahuye nako n’abaturage bo mu gihugu akomokamo cya Vietnam bahuye na ko mu ntambara, maze bakanyanyagira Isi.

Yakomeje ashimagiza Ubuyobozi bw’u Rwanda bwavanye igihugu mu icuraburindi none kikaba ari intangarugero mu iterambere, mu gushyira igitsina gore mu buyobozi bw’igihugu, Umujyi wa Kigali ucyeye n’iterambere ry’abaturage rishimangirwa n’imibare ikorwa n’ibigo mpuzamahanga, aho bigaragara ko u Rwanda rwasize ibihugu byinshi mu karere rurimo no muri Afurika.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Manzi Lawrence wari n’umushyitsi mukuru, yasobanuye ibyiza byo Kwibuka abazize Jenoside, avuga ko bitanga umwanya wo guha agaciro abishwe no kwegera abarokotse no gusuzuma ko abatishoboye muri bo bafashwa.

Yakanguriye Abanyarwanda batuye muri Amerika n’inshuti zabo kutarebera abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanabasabye kurwanya abahuza Jenoside n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kuko ntaho indege yari ihuriye n’ubugome bwakorewe inzirakarengane zirimo impinja.

Manzi yasabye kandi abari bateraniye aho gutangira gahunda yo gusaba Leta ya Florida na Amerika muri rusange gukurikiza urugero rwiza rwa Canada, rwo kwemeza italiki ya 7 Mata nk’umunsi wo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo Kwibuka
Habayeho umwanya wo gutanga ibiganiro bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza