Gatorano yagaragaje inyungu y’u Rwanda mu kwihuza kw’amatorero yo muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition, Gatorano Emmanuel, yagaragaje ko bikwiye ko amatorero ya gikirisitu muri Amerika n’ay’ahandi yunga ubumwe ngo akomeze gutanga umusanzu wayo mu gusigasira ibyagezweho.

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika mu giterane cyiswe “Rwandan Christian Convention.’’

Ni igiterane kiba gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare. Muri uyu mwaka kizaba cyizihizwa ku nshuro yacyo ya gatanu.

Imyiteguro y’iki giterane irarimbanyije ndetse Umuyobozi wa RCC, Gatorano n’itsinda bakorana batangiye ingendo zo kugitegura.

Ku ikubitiro, abakirisitu bo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ni bo basuwe bwa mbere, ku wa 12 Gicurasi 2019.

Gatorano yasuye amatorero arimo ay’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi; Solution Church iyobowe na Rev. Tugirimana Francis na Bethel International Church ya Rev. Nyanshoshi Fanuel.

Urugendo rwe yarusoje yitabira igitaramo mpuzamatorero kiba buri cyumweru muri Arizona.

Amatorero yanyuzemo yose yatanze ubutumwa bwo ‘kuzana ubumwe mu matorero y’Abanyarwanda akorera hanze.’

Yagize ati “Rwabaye urugendo rw’umugisha, aho twateraniye hose twabonye kugira neza kw’Imana kandi twasanze Abanyarwanda batuye muri Arizona biteguye igiterane kizabera iwabo.’’

Rwandan Christian Convention, muri uyu mwaka kizabera muri Arizona ku wa 30-31 Kanama na tariki ya 1 Nzeri 2019.

Gatorano yavuze ko hitezwe umusaruro ufatika muri iki giterane, kizakumbuza Abanyarwanda igihugu cyabo.

Ati “Iki giterane kizagarura urukundo Abanyarwanda babuze. Ni uburyo bwo kongera guhura tugasenga tugahimbaza Imana ariko kandi tukibuka ko turi Abanyarwanda. Tubonana n’abo tudaherukana, tukamenyana n’abo tutari tuziranye, tugasabana, tukaguka mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”

Yavuze ko ibi biterane bidakwiye guhuzwa na politiki nubwo ibaye iyo gukora umurimo w’Imana, kubwira abantu kugira urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, itaba ari ‘politiki mbi’.

Gatorano yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika idahwema gutera inkunga iki giterane.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.

Mu mwaka ushize, iki giterane cyabereye muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva tariki 24-26 Kanama 2018. Cyari gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 33:12 havuga ko “Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.’’

Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri Amerika ariko intego ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye.

Ni urugendo rufite intego yo gutegura igiterane ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda batandukanye baba mu mahanga
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition, Gatorano Emmanuel, yavuze ko ukwihuza kw'amatorero gufite akamaro gakomeye
Abahanzi basusurukije abitabiriye iki gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza