Imiryango y’Abanyamerika mu mushinga wo kuvugurura inyubako za GS Mère du Verbe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Imiryango y’Abanyamerika The Stirling na doTERRA Healing Hands Foundation, ku bufatanye na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ishuri Groupe Scolaire Mere Du Verbe, batangije umushinga ukomeye wo kubaka ibikorwa remezo by’iri shuri.

Groupe Scolaire Mère du Verbe, ni ikigo cy’amashuri yisumbuye giherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru. Ryatangiye mu 1968 ritangira ryitwa Collège de Kibeho, nyuma riza guhindura izina ryitwa Ecole des lettres de Kibeho rikaba riherutse gukora yubire y’imyaka 50 rivutse.

Rikaba ari ishuri rya Diyosezi ya Gikongoro ariko ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano. Bitewe n’igihe rimaze, zimwe mu nyubako zaryo rirashaje ku buryo hari hakenewe inyubako nshya kubw’umutekano w’abanyeshuri.

Imiryngo Fondations Stirling & doTERRA Healing Hands n’abandi bafatanyabikorwa bishyize hamwe, mu gukemura iki kibazo bashaka ibisubizo.

Iyi miryango ubundi ifite icyicaro muri USA, biyemeje kuvugurura iri shuri mu buryo bushoboka n’ahakenewe ko hasanwa, cyane cyane mu buryamo bw’abanyeshuri zigakorwa mu buryo bwizewe kandi bugezweho bujyanye n’iterambere, aho abanyeshuri batabyigana, bisanzuye bafite aho baryama hisanzuye, aho bakarabira heza hajyanye n’igihe, ubwiherero n’aho babika ibikoresho byabo ku buryo buri munyeshuri aba afite akabati ke.

Bazavugurura igikoni, aho barira, n’ibindi bijyana n’iterambere nk’insinga zihutisha umuriro zigashyirwamo mu buryo bujyanye n’igihe.

Ibibuga by’iki kigo nabyo bigakorwa uko bikwiye ku buryo umwana uhiga abasha kuba ahantu hatuma atekereza akiga neza kubera ko ari ahantu hari umutekano w’ibimukikije ndetse n’abarimu nabo bikababera intandaro yo gukora mu bwisanzure.

Iyi miryango ikaba yariyemeje gukora ibi kuko bijyanye n’imyemerere yabo aho baturuka, bemera ko gufasha ikiremwa muntu igihe bishoboka kandi ari ngombwa ari ko kuba umukirisitu nyawe wujuje inshingano ze.

David na Laurea Stirling, aba bagabo bombi basanze kongera ingufu mu rubyiruko n’imiryango ari ukubaha ubuzima.

Ubu bufatanye n’iki gikorwa kikaba gishimirwa imikoranire n’umunyarwanda Immaculée Ilibagiza, bafatanyije gutangiza ibi bikorwa mu Rwanda, bakanabiyobora nyuma yo kubona no kwishimira aho ubuyobozi bw’u Rwanda bugejeje abaturage mu kwishakamo ibisubizo nabo bati ‘tugomba kugira icyo dukora’.

Iyi miryango kandi yafashije ibindi bikorwa birimo iby’umuryango Austisme Rwanda, bashyiraho ishuri rya ’autisme muri Kigali ryabaye irya mbere muri iyo gahunda mu Rwanda.

Bafasha kandi umushinga wo gukora intebe zifashisha mu kugendmo abafite ubumuga.

Ubu buryamo barimo bubaka i Kibeho, biteganyijwe ko agace kamwe kazajya kakira abanyeshuri 60 n’ibikoresho byose bijyana n’uburyamo, Igitanda, matela, aho babika ibikoresho ha buri munyeshuri hafungwa, aho bakarabira, na ascenseur ku batabasha kurira amadarajya, kubera uburwayi n’ibindi.

Mu kwezi gutaha The Stirling and doTERRA Healing Hands Foundation bakazashyikiriza GS Mere Du Verbe izo nyubako z’uburyamo bw’abanyeshuri.

Uburyamo barimo bubaka mu buryo bwa kijyambere muri GS Mere du Verbe
Ilibagiza Imaculée ari kumwe nabo bafatanya iki gikorwa ubwo bari mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza