Kwibuka21: Ambasade y’u Rwanda yitabiriye ikiganiro ku Butabera, n’Ubwiyunge i Tilburg

Yanditswe na Philbert Hagengimana
Kuya 30 Mata 2015 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, ku itariki ya 29 Mata 2015 muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi habereye ikiganira cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ”it is not fair, how do we deal with injustice?” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ntibikwiye kugenda uku, ese twakira akarengane dute?”.

Iki kiganiro cyateguwe na “Veritas Forum”, ihuriro ry’abanyeshuri n’abarimu bo muri iyo kaminuza, rigamije gutanga urubuga rwo kuganiriramo kubibazo bitandukanye bijyanye n’imibereho kandi bifite ingaruka ku buzima bw’abatuye isi.

Iki kiganiro cyayobowe na Rianne Letschert, umwarimu muri Kaminuza ya Tilburg wigisha ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga yibanda ku bijyanye n’uburenganzira bw’abantu baba barahohotewe (victimology).

Hari hatumiwe Mama Lambert, umucikacumu wavuye mu Rwanda ukorera Solace Ministries, watanze ikiganiro kigira giti “akarengane n’uburyo uwarenganijwe atanga imbabazi”.

Hari na Anne-Marie de Brouwer wigisha muri iyi Kaminuza ya Tilburg akaba ari na we washinze umuryango Mukomeze, ufasha abapfazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abafashwe kungufu.

Muri iki kiganiro harimo abasesenguzi babiri aribo Prof.Allan Moore wigisha muri Kaminuza ya West of Scotland, uyu yaraminuje mu bijyanye n’ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ingaruka zabyo kubahohotewe.

Umusesenguzi wa kabiri yari Profeseri Riël Vermunt wigisha muri kaminuza ya Leiden akaba yaraminuje mu bijyanye n’ingaruka ihohotera rigira ku mitekerereze y’abahohotewe ndetse n’iy’abahohoteye abandi. Hari kandi na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, wasangije abitabiriye iki kiganiro uko Leta y’u Rwanda yabyifashemo, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habanje umwanya wo gucana urumuri rutazima no gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo kuvuga inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside aho yiciwe abana 5, umugabo we n’abavandimwe benshi, Maman Lambert yabwiye abari aho ko ikintu cyamufashije kubabarira ari ugusenga ndetse no kuba yarashatse gutura umuzigo wabamwiciye yahoraga yikoreye atekereza icyo yabakorera.

Yagarutse ku ruhare rw’ubutabera mugukumira ibyaha aho yavuze ko mu Rwanda Abatutsi batangiye kwicwa muri 1959, bakongera bakicwa muri 1963, 1973 na 1990.

Ati "icyo gihe cyose iyo habaho ubutabera abishe bakabihanirwa Jenoside yakorewe muri 1994 ntiyari kuba."

Yongeyeho ko igihugu kitagira ubutabera kiba atari igihugu, ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho Inkiko Gacaca, aho abishe batanze amakuru, bagasaba imbabazi maze abiciwe na bo bakababarira, ndetse aho byashobokaga bakanabasha gushyingura ababo mu cyubahiro.

Yasoje asaba abanyeshuri baribamuteze amatwi guhora baharanira ubutabera bwo soko y’uburenganzira bwa muntu busesuye.

Ambasaderi Karabaranga yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, isi yose ikwiye kujya ikoresha inyito yayo nyayo.

Yagarutse ku bihe bitoroshye byakurikiye Jenoside, ati “icyambere Leta yakoze kwari ukugarura umutekano mu Rwanda kuri buri Munyarwanda wese. Icyakabiri twahisemo Ubumwe, Ubuyobozi bukorera mu mucyo no Kureba kure, ndetse tutibagiwe na gahunda y’imbaturabukungu, vision 2020 imaze gutuma u Rwanda ruba icyitegererezo ku bindi bihugu byinshi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza