Kwibuka25: Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bwongereza bahuriye mu mujyi wa Nottingham, bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2019.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri Motorpoint Car Park, bakomereza ku rusengero rwa St Mary’s.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Nottingham, Amdani Djuma, yatanze ubutumwa bwo Kwibuka abatutsi bazize Jenoside, anagaruka ku mateka y’uburyo Jenoside yateguwe igihe kirekire ubwo Leta yariho yigishaga urwango.

Yagarutse kandi ku kuba nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye, hari ibihugu byinshi bigicumbikiye abayikoze, ariko bakaba batagezwa imbere y’ubutabera.

Uwazaninka Beatha wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya ku buzima yanyuzemo ubwo Jenoside yabaga mu 1994.

Abandi batanze ibiganiro muri uyu muhango barimo Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abanyarwanda batuye mu Bwongereza , John Binama, Dr Michael Gray (Harrow Academic & Universties Director) na Professor Andrew Wallis (University of Leeds), bose bagiye bagaruka ku mateka mabi yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, basaba abanyarwanda kwibuka biyubaka ndetse no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mujyi wa Nottingham barimo n’abana biga muri Nottingham University, bagejeje ku bitabiriye uyu muhango umuvugo wasomwe mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani hamwe n’Igiswayili.

Muri uyu muhango, hacanwe urumuri rw’icyizere ndetse hafatwa n’umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside, usozwa n’ubutumwa bwatanzwe na Fidelis Mironko wo muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza