00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhizi Célestin wiciwe muri Amerika yashyiriweho urwibutso

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 Kanama 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ umwaka Muhizi Célestin yitabye Imana ubwo yagongwaga n’imodoka mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, aho yagongewe hashyizwe urwibutso rwe.

Muhizi Célestin yagonzwe ku wa 27 Nyakanga 2020, ubwo imodoka yinjiraga mu kibuga gikinirwamo Baseball giherereye muri Deering Oaks Park.

Uwari utwaye iyi modoka witwa Jonathan Burt wagize uruhare mu rupfu rwa Muhizi yahise atabwa muri yombi, nyuma aza guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi, gutunga intwaro no kunywa ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo kwibuka Muhizi Célestin no gukomeza kwifatanya n’umuryango we, ku bufatanye bw’ Umujyi wa Portland, Friends of Deering Park ndetse n’Umuryango we, aho yiciwe hashyizwe urwibutso mu rwego gukomeza kumuzirikana.

Aho yiciwe kandi hatewe igiti cy’urwibutso n’abahagarariye umuryango wa Muhizi. Abitabiriye uyu muhango harimo umugore we Nyirandenge Cesarie, umuryango w’umuhungu we Mutoni Jules Evasé n’abayobozi b’uwo Mujyi.

Hashyizwe kandi ikimenyetso kiriho izina rye ku ibuye ry’urutare rikikijwe n’andi mabuye abiri. Uru rwibutso rwafunguwe ku mugaragaro n’abari muri parike igihe iyo mpanuka yabaga harimo na Bill na Jeanette Almy bagerageje uko bashoboye bagira ngo bamutabare.

Umuyobozi w’Umujyi wa Portland, Kate Snyder, Perezida wa Friends of Deeering oaks Park, Barbara Jenny, Umuyobozi wa Parks Recreation, Ethan Hipple na Mutoni Jules Evase bose mu ijambo bavuze, bagiye bagaruka ku mpanuka idasanzwe yishe Muhizi ndetse umuryango uhagarariwe n’umuhungu we usaba ko ubutabera bwakomeza gukurikirana uru rupfu rw’umubyeyi wabo wambuwe ubuzima mu buryo butumvikana.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango nyarwanda utuye muri Maine, abakozi b’urukiko rwa Cumberland, abakozi b’Umujyi wa Portland, n’abaturage baturiye muri aka gace Muhizi yagongewemo n’itsinda ry’abapolisi b’uwo Mujyi.

Umuyobozi wa Parks Recreation, Ethan Hipple ageza ijambo ku bitabiriye
Jules Evase Mutoni, umuhungu wa Muhizi yavuze ko bifuza ubutabera
Perezida wa Friends of Deeering oaks Park, Barbara Jenny, umwe mu bagize uruhare mu itegurwa ry'iki gikorwa
Anne Anne Pringle Perezida wa Deering Oaks Park wanayoboye Umujyi wa Portland avuga ijambo
Meya wa Portland Kate Snyder ubwo yegezaga ijambo ku bitabiriye
Uhereye ibumoso hari Meya wa Portland Madamu Kate Snyder, Jules Mutoni na Madame Anne Pringle
Umugore wa nyakwigendera Muhizi n’ umuhungu we
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa
Iyi niyo modoka yahitanye muzehe Muhizi
Muhizi yitabye Imana umwaka ushize agonzwe n'imodoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .