Norvège: Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko abifuriza inabi u Rwanda batazabigeraho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Norvège, Christine Nkulikiyinka yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje inzira yo kwiyubaka kandi abifuza ko basubira aho bavuye batazabigeraho.

Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wari wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Norvège witabiriwe n’abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo, ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Ambasaderi Nkulikiyinka, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko iki gihugu gikomeje gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yakomeje avuga ko “U Rwanda ntiruzasubira aho rwavuye, abakeka ko bishoboka cyangwa abarwifuriza inabi ntibazabigeraho.”

Uwamahoro Marie Chantal watanze ubuhamya, yavuze uko umuryango we watotejwe kuva na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abavandimwe be bakaza kwicwa ubwo Jenoside yabaga.

Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwavuze ko ubuzima ababyeyi babo banyuzemo, bakicirwa ababo babikuyemo isomo ryo kwiyemeza kurinda ibyagezweho no guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazasubira ukundi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga ya Norvège, Marianne Hagen, yavuze ko amahanga akwiye kwigira k’u Rwanda n’abaturage barwo uburyo barenze ububi budasanzwe bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakiyemeza kugira ubumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko “Uburyo biyubakiye igihugu, u Rwanda ni urugero rwiza ku Isi hose rw’ukwiyubaka kw’igihugu nyuma y’akaga gakomeye.”

Yakomeje ashima ko u Rwanda mu myaka 25 ishize rufite umutekano urambye, ndetse rukaba rwarateye intambwe ishimishije mu bijyanye n’ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage barwo. Ati “Iyi ni inkuru nziza dukwiye kuvuga iteka.”

Marianne Hagen yavuze kandi ko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bazi amateka igihugu cyabo cyanyuzemo ariko kandi ko bo bakuriye mu Rwanda rufite umutekano, ruzi aho rwavuye habi, rutahibagirwa kandi rugakomeza gukora kugira ngo imbere hazaza harusheho kuba heza.

Yagize ati “Kuba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itarahagaritse abakoraga Jenoside ni igisebo mu maso y’ikiremwa muntu.”

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Rwanda no mu mahanga by’umwihariko ahari Abanyarwanda, aho bifatanya n’inshuti n’ibihugu barimo muri iyi minsi 100 yishwemo Abatutsi basaga miliyoni.

Abanyarwanda n'inshuti zabo muri Norvège, bahuriye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri Norvège, abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi ijana
Ambasaderi w’u Rwanda muri Norvège, Christine Nkulikiyinka yashimye iki gihugu gikomeje kuba hafi y'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga ya Norvège wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda by'umwihariko uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza