Roméo Dallaire yavuze uburyo hari abamusabaga ingabo zo kurinda ingagi aho kurinda Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Général Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, yasobanuye ko Jenoside yakorewe abatutsi ari igisebo ku muryango mpuzamahanga warebereye ibyabaye aho kubabazwa n’abicwaga, ahubwo hakaboneka abari bahangayikiye ingagi zo mu birunga.

Dallaire yabitangarije mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye muri Kaminuza ya Notre Dame, mu mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo biganiro byateguwe n’umuryango w’abanyarwanda baba muri Indiana, byitabirwa n’abanyarwanda n’inshuti zabo ziturutse mu bice bitandukanye.

Roméo Dallaire wari umaze iminsi mu Rwanda abona ibyategurwaga na Leta ya Habyarimana, ubwo Jenoside yatangiraga yasabye Loni kumwongera izindi ngabo aho kubikora n’izari zihari ziragabanywa.

Mu kiganiro yatanze, yavuze ko amahanga atabuze ubushobozi bwo gutabara abatutsi ahubwo yigize ntibindeba kuko nta nyungu babonaga mu gutabara.

Yavuze ko yatunguwe n’uburyo aho kugira ngo amahanga yohereze ingabo zo kurinda abatutsi ahubwo hari abamusabye kohereza ingabo mu birunga ngo zijye kurinda ingagi hatagira ikizihungabanya.

Aho niho ahera avuga ko kwibuka byari bikwiriye kubera isomo amahanga ngo ibyabaye bitazagira ahandi biba.

Yagize ati “Igihe ntabwo gishobora gusibanganya ibyo twabonye. Mwe mwarokotse iyo mwibuka abatutsi bazize jenoside, muba mutsinda ikindi gitego amahanga, cyo kubereka ko buri gihe ikibi gihora gitsindwa.”

Uhagarariye abanyarwanda mu gace ka Midwest, Ruhaya Louis, yavuze ko kwibuka atari umwanya wo kurira gusa ahubwo ari no kuzirikana ko abishwe bari bafite imigambi n’ibyo bifurizaga igihugu batabonye amahirwe yo kugeraho.

Yavuze ko kwibuka bidakozwe byaba ari intsinzi y’ababishe n’abavuga ko Jenoside itabayeho.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Dr Usta Kayitesi, yavuze ko kwamagana Jenoside bikwiriye kugaragarira mu bikorwa, abayigizemo uruhare bahanwa.

Yagize ati “Nta guhana Jenoside udahana ikiyitera, cyane cyane ko bimwe mu byaha byari ndengakamere, harimo gukoresha gufata ku ngufu abagore, aho bambuwe ubumuntu, icyubahiro n’abarokotse bamwe bagasanga barandujwe icyorezo cya Sida, kimwe n’abavutse bafite umubyeyi umwe utazwi.”

Yagarutse ku bitwaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bagashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayita amazina.

Kayitesi yavuze ko kuba umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka bigomba kugira aho bigarukira.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Manzi Lawrence, yavuze ko ibyabaye bibabaje ariko ko nta yindi Jenoside ishoboka mu Rwanda kuko abayihagaritse badashobora gutuma yongera.

Ati “Abasore n’inkumi bahagaritse jenoside yakorewe abatutsi biteguye gukora ibishoboka byose ngo amaraso nkayo atazongera kumeneka, ibyo kandi bakaba banabifashamo n’andi mahanga aho u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bikorwa by’amahoro ku isi.”

Yasabye amahanga guta muri yombi abakoze Jenoside bakaburanishwa cyangwa bakazanwa mu Rwanda.

By’umwihariko, abacitse ku icumu yabasabye kwandika amateka kugira ngo ibyabaye bitazibagirana, kuko ari kimwe mu bizaca intege abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Lt.General Romeo Dallaire, wahoze ari umugaba w'ingabo za Loni mu Rwanda igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uhagarariye abanyarwanda mu gace ka Midwest, Ruhaya Louis, yavuze ko kwibuka atari umwanya wo kurira gusa ahubwo ari no kuzirikana ko abishwe bari bafite imigambi n’ibyo bifurizaga igihugu batabonye amahirwe yo kugeraho
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr Usta Kaitesi
2.Manzi Laurence, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza