U Bubiligi: Abanyarwanda baba i Namur bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 Kamena 2018 saa 08:35
Yasuwe :
1 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo zo mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Uyu muhango wo kwibuka wabaye ku wa 26 Gicurasi 2018, ni ubwa mbere wabereye i Namur, Umurwa Mukuru w’Akarere ka Wallonia gaherereye mu Majyepfo y’u Bubiligi.

Abawitabiriye bakoze urugendo rwo kwibuka mu mihanda ya Namur, bagera mu busitani bw’inyubako y’Ibiro by ’Umujyi, ahavugiwe ijambo ryo gutangiza gahunda yo kwibuka.

Abanyarwanda batuye muri Namur no mu tundi turere tugize u Bubiligi bifatanyije n’inshuti zabo mu kwibuka inzirakarengane za Jenoside mu muhango wanitabiriwe n’abadiplomate bo muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Sebiziga Richard wari uhagarariye itsinda ryateguye igikorwa cyo kwibuka, yashimiye abacyitabiriye ashimangira ko kwibuka bigamije kwirinda ko Jenoside hari ahandi yaba ku Isi.

Yagize ati “Impamvu dushyira imbaraga mu kwibukira mu mijyi myinshi y’u Bubiligi ni uguha icyubahiro abacu, inshuti n’abavandimwe bishwe bazira gusa uko bavutse. Ikintu cyazafasha abana bacu kutazagwa mu mutego wa Jenoside ni ukubivuga utabizi akabimenya kuko n’ahandi byahaba.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Maxim Prévot, wari mu bashyitsi bakuru muri iki gikorwa, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda ari akaga karenze ukwemera, bakwiye kuzirikana.

Yagize ati “Namur ihora izirikana amateka yabaye mu Rwanda kuko abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawine-Namur.”

Ati “Ndifuza ko habaho ubufatanye birenzeho bw’Umujyi wa Namur mu gikorwa cyo kwibuka umwaka utaha.”

Muri uyu muhango Umurerwa Lydia yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside n’uburyo yagaruye icyizere cy’ubuzima nyuma y’ibikomere yahuye nabyo.

Abawitabiriye banasangijwe ubutumwa bw’ihumure bunyuze mu ndirimbo bwatanzwe n’abahanzi Mariya Yohani na Mugwaneza Innocent, bushimangira ko hari icyizere cyo kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside byashegeshe u Rwanda.

Banagize umugoroba waranzwe n’igice cy’umuhango w’Igicaniro, hatangiwemo ubuhamya ku buryo bwimbitse kuri Jenoside.

Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique, Deo Mazina
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Mujyi wa Namur, Jeny Faida, avuga ijambo
Umurerwa Lydia yatanze ubuhamya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo yayirokotse
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin, atanga ubutumwa mu muhango wo kwibuka
Sebiziga Richard wari uhagarariye itsinda ryateguye igikorwa cyo kwibuka, yashimiye abacyitabiriye
Umuhanzi Mariya Yohani yifatanyije n'Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Namur kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Dorothée Klein, yijeje ubuvugizi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Akarere ka Wallonia ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mugwaneza Innocent na we yatanze ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Maxim Prévot, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda ari akaga karenze ukwemera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza