U Bubiligi: Bwa mbere Abanyarwanda bagiye gusura ingoro ibitse amateka akomeye yo mu bukoloni

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye guhurira mu gikorwa cyo gusura Ingoro ibitse amateka ya Afurika yo Hagati mu gihe cy’Ubukoloni, Africa Museum [Royal Museum for Central Africa], igaragaramo imibereho yo hambere yaba iy’Abanyarwanda n’ibihugu byo muri aka Karere.

Ni igikorwa giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 ku Cyicaro cya ‘Royal Museum for Central Africa’ i Leuvensesteenweg, 13 – 3080 Tervuren.

Igikorwa cyo gusura iyi ngoro cyatekerejweho nyuma y’uko yari yongeye gufungurwa mu isura nshya ku wa 8 Ukuboza 2018 nyuma y’imyaka itanu ivugururwa, mu gikorwa cyatwaye miliyoni 62 z’amayero.

Iyi ngoro ibonekamo amateka yo mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iki gikorwa kandi cyatekerejwe nyuma y’ikiganiro IGIHE yagiranye n’Umushakashatsi w’Umunyarwanda, Dr Uwizeyimana Emeline akaba n’umwe mu nzobere esheshatu zikomoka muri Afurika zagize uruhare mu mpinduka zakozwe muri iyi ngoro, cyabaye ivumburamatsiko kuri benshi bahise bagaragaza inyota yo kumenya byinshi ibitse ku mateka y’igihugu cyabo n’akarere muri rusange.

Icyo gitekerezo cyashyigikiwe bikomeye na Dr Uwizeyimana, cyane ko u Rwanda rwiyemeje gufanya n’u Bubiligi hagati y’inzu ndangamurage mu bihugu byombi.

Amaze kubiganiraho n’ubuyobozi bwa Africa Museum babyakiriye neza, hatangizwa kubitegura hagati ya Dr Uwizeyimana, Africa Museum, IGIHE na DRB-Rugali.

Icyo gikorwa ku wa 22 Kamena 2019, kizatangira saa munani n’ijambo ry’ikaze ry’Umuyobozi Mukuru wa Africa Museum, Guido Gryeels mu nzu yakirirwamo abashyitsi.

Saa munani n’igice kugeza saa kumi n’igice hazaba gusura iyi ngoro igizwe n’ibice bitatu: Kuva ku myaka 17 kuzamura (mu gice cy’abakuze); urubyiruko kuva ku myaka 12 kugeza kuri 16 bagira abaherekeza n’abana bafite kuva ku myaka 7 kugeza 11 nabo bateganyirizwa ibyo bakora byihariye.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa n’ubusabane. Ibi byose bizakorwa ku bufatanye nta kiguzi, mu gihe ubusanzwe gusura iyi ngoro ndangamurage ari ukwishyura.

Dr Uwizeyimana yabwiye IGIHE ko azashimishwa nuko Abanyarwanda bazitabira ari benshi, bakabasha gusobanurirwa no kwirebera uburyo habaye impinduka nyinshi, kuko mbere hari ibyo berekanaga kandi bitari byiza.

Yatanze urugero nkaho berekanaga Umunyafurika nk’umucakara, bakerekana amashusho y’imirimo y’agahato, agaragaza Abanyafurika mu mashyamba n’imibereho idahwitse.

Yakomeje ati “Ayo mateka y’Abanyafurika yari yaratanzwe n’abera, ibi byose twabikozeho ubushakashatsi habaho impinduka, ni byiza kuza kwirebera, haba hari n’ibyo kutugiramo inama bigakomeza gukosorwa.”

‘‘Iyi nzu yahaga agaciro cyane Ababiligi b’abakoloni nk’intwari, kandi mu by’ukuri baje muri Afurika bica abantu, babakoresha imirimo y’agahato, bituma Abanyafurika benshi cyane nko muri RDC bahatakariza ubuzima.’’

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Nzu Ndangamurage y’Ubukoloni, Bruno Verberg, yabwiye IGIHE ko harimo umutungo gakondo w’amateka y’u Rwanda urimo ibijyanye n’ubugeni, ibisigazwa byakuwe mu matongo, inyandiko za kera zirimo izo abategetsi b’u Bubiligi bohererezanyaga n’Abashefu b’Abanyarwanda n’ibindi byajyanywe n’abamisiyoneri b’Ababiligi.

Ati "‘Ubutunzi dufite ni umurage w’abaturage ba Afurika."

Abifuza gusura iyi ngoro bashobora kwiyandikisha bakanze hano, mu rwego rwo kwitegura neza abazitabira iki gikorwa n’uko bazakirwa.

Muri iyi ngoro harimo inyandiko nyinshi zivuga ku mateka y'Abanyafurika mu gihe cy'ubukoloni
Abari abayobozi ba RDC mu gihe cy'Ubukoloni bagaragazwa muri iyi ngoro
Uko abana b’abazungu barebaga umusirikare w'umwirabura uri ku burinzi. Muri iyi ngoro harimo amateka agaragaza ko bamureba nkaho ari ikintu kidasanzwe
Muri iyi ngoro harimo ibibumbano bigaragaza imibereho y’abakoloni nk’uwitwa Léopard wateraga ubwoba abanyafurika
Iyi foto igaragaza igihe Abanyafurika barimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo mu imurikagurisha mu Bubiligi mu 1958. Icyo gihe benshi mu bagiye muri iki gihugu ntibabashije gutaha ahubwo bahasize ubuzima. Muri icyo gihe Umujyi wa Bruxelles wasuwe n’abantu barenga miliyoni 42
Iyi foto isobanuye isubirwamo ry’iyi ngoro. Yerekana abera bakurura bishyira umutungo uyibitsemo n’abanyafurika batsimbaraye badashaka ko utwarwa
Muri iyi ngoro harimo icyumba cyagenewe abantu bo muri Diaspora. Ni ho bahurira bakaganira ku ngingo zitandukanye
Iyi foto igaragaza ifishi yo mu 1955 y'umwana w’umu-métis i Save. Yajyanwe mu Bubiligi atandukanywa n’ababyeyi be. Igaragaza amwe mu mateka ababaje yabaye muri biriya bihe bya gikoloni aho abana b'imvange bafatwaga nabi ntibahabwe urukundo uko bigomba
Hagaragaramo kandi amashusho ya zimwe mu nyamaswa zizwi muri ibi bihugu
Ucyinjira muri iyi ngoro uhita ubona ko bahaye agaciro abirabura kuko nibo basobanura byinshi mu biyirimo
Hagaragaramo amafoto yavanywe mu Rwanda mu gihe cya kera

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi ngoro ndangamateka, Bruno Verbergt ari kumwe na Dr Emeline Uwizeyimana uyikoramo nk’umushakashatsi
Umunyamakuru wa IGIHE mu kiganiro n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Bruno Verbergt
Guido Gryseel (iburyo) ni we muyobozi w'iyi ngoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza