U Buholandi: Pasiteri Mudage yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 09:53
Yasuwe :
1 0

Hirya no hino ku Isi, uhasanga Abanyarwanda bamaze kuhashinga imizi mu bikorwa bitandukanye udasize n’abakora imirimo itandukanye mu madini ariko nabo bakanezezwa n’imiyoborere y’igihugu bakomokamo.

Pasiteri Mudage Byaho ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Buholandi mu Karere ka Holterweg mu itorero “New Hope Christian Church”, yaganiriye na IGIHE, ashima imiyoborere iri mu Rwanda.

Ku isabukuru ye y’imyaka 50 amaze ku Isi kuwa 8 Ukwakira 2017, Pasiteri Mudage yavuze ko mu byo azirikana, anashishikariza abandi ni “ukumenya gushima Imana no gushima umuntu ukora ibyiza kandi ukanenga udakora ibyiza."

Muri uko kumenya gushima, yavuze uko abona u Rwanda nyuma y’imyaka 23 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, yahitanye abarenga miliyoni ariko hakabaho ubwitange bwo kwitandukanya n’ikibi hagashyirwa imbere gusana imitima n’imiryango yose y’abanyarwanda

Yagize ati “U Rwanda kandi Imana yaruhitiyemo Perezida wari ukenewe koko nyuma yayo mateka kuko iyo ureba ibyo Perezida Kagame akora usanga ari ibitangaza, Imana imuba hafi kuri buri wese uyemera birigaragaza. Yegera rubanda, akababera ijwi koko, iyo nicaye ndeba ibikorwa bye ndanezerwa ngashimira Imana ngo ikomeze imujye imbere.”

Akomeza agira ati “Ni Umukuru w’igihugu kandi uha umwanya amatorero akavuga yisanzuye ubutumwa bwiza bw’Imana turabimushimira cyane.”

Pasiteri Mudage yabatijwe mu 1982, akomeza gukorera Imana. Yaje kujya ahura n’abasore n’inkumi mu nyigisho za Bibiliya abigisha, abagira inama zo kwitwara neza nk’uko ijambo ry’Imana ryigisha ngo “ntibatwarwe n’ubusinzi, ibiyobyabwenge.”

Avuga ko yahiriwe kuko atigeze mu buzima bwe anywa inzoga cyangwa itabi, bigatuma abo yigisha bamwumva.

Ati “Ikintu cyiza gikomeye muri aka kazi k’Imana ni ukwigisha kandi ugatanga urugero rwiza, ukirinda kugendera ku masano no ku marangamutima cyangwa inkomoko ya mugenzi wawe ngo mubane kandi mwubahane.”

Avuga ko yaje kugirirwa icyizere n’itorero asengeramo, agirwa Umudiyakoni, nyuma aza kuba Pasiteri amaze kwiga Tewolojiya ku ishuri ryitwa “Sloam christian education ministries international" (SCEMI) rifite icyicaro gikuru muri Canada.

Nk’umuvugabutumwa, Pasiteri Mudage yifashishije ubutumwa bwa Bibiliya, maze agira abantu inama yo gukomeza ubuvandimwe n’urukundo, ati “Nibave mu bitagira umumaro bakore bafite urukundo, biyunva bose ko baremwe n’Imana bareke imvururu izo arizo zose bakunde amahoro no mu bihugu batuyemo, bubake ubwami bw’Imana bwabo bwite kandi ubwami buhera aho utuye, amahoro, urukundo, umutekano no kwirinda ingeso mbi.”

Pasiteri Mudage Byaho ushima ubuyobozi bw'u Rwanda
Pasiteri Mudage Byaho n'umuryango we ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 50
Pasiteri Mudage Byaho ahabwa impano ku munsi we wa yubile y'imyaka 50
Umufasha wa Pasiteri Mudage Byaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza